Ababyeyi bafite amahirwe rimwe mu buzima yo kubaka ubwonko bw’umwana – UNICEF Rwanda

Ubuzima

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Ishami ry’u Rwanda(UNICEF Rwanda), ivuga ko konsa umwana mu minsi 1000 yambere, ababyeyi bafite amahirwe rimwe mu buzima yo kubaka ubwonko bw’umwana.

UNICEF Rwanda, ivuga ko iyo ababyeyi bonkeje umwana iminsi 1000 ya mbere baba bafite amahirwe rimwe mu buzima yo kubaka ubwonko bw’umwana, guhindura ubushobozi bw’umwana bwo kwiga no gukura.

Iti ” Mu minsi 1000 yambere, ababyeyi bafite amahirwe rimwe mubuzima yo kubaka ubwonko bw’umwana, guhindura ubushobozi bw’umwana bwo kwiga no gukura.”

Abahanga mu by’ubuzima bw’abagore batwite, bavuga ko umwana amara nibura iminsi 270 munda igihe aba atwite noneho ugashyiraho iminsi 365 igihe umwaka we wa mbere aba amaze ku isi, wongereho indi minsi 365 mu mwaka wa kabiri, iyi minsi yose iyo uyiteranije iba iminsi 1000.

Iyi ikaba ariyo minsi umubyeyi wese akangurirwa guha umwana we ibyangombwa byose cyane cyane guhabwa igihe gihagije cyo konka.

Umwana agaburiwe neza kuva akiri mu nda ya nyina no mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe, bimuha intango ikomeye ituma akura mu bwonko, agakura mu gihagararo neza kandi akagira ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye.

Ubushakashatsi buheruka ku baturage n’imibereho yabo bwo mu mwaka wa 2015, bugaragaza ko mu Rwanda abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bagwingiye kubera imirire mibi ari 38 ku ijana (38%).

UNICEF Rwanda, ikomeza ivuga ko ihamagarira abikorera gushora imari muri politiki iha ababyeyi umwanya, inkunga bakeneye kugirango barere abana bishimye kandi bazima.

Konsa umwana mu minsi 1000 yambere, ababyeyi bafite amahirwe rimwe mu buzima yo kubaka ubwonko bw’umwana (Photo: UNICEF Rwanda)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *