Abacuruzi barataka igihombo baterwa n’ibiro bituzuye

Ubukungu

Hari bamwe mu bacuruzi basaba inzego zibishinzwe gukurikirana ikibazo cy’igihombo baterwa no kurangura bimwe mu bicuruzwa byaturutse mu nganda bifunze neza, nyuma bagatungurwa no gusanga ibiro byanditse inyuma kuri za ambaraje atari byo birimo imbere.

Batanga urugero rwa bimwe mu bicuruzwa birimo nk’umuceri, abacuruza amavuta, amafu, Gaz n’ibindi aho bakataho ibiro runaka bagamije gucuruza ngo bunguke vuba gusa ariko ku rundi ruhande bikicira abandi ubucuruzi.

Umwe ati” litiro makunyabiri (20) z’amavuta zo rwose hari igihe uzishyira ku munzani rwose ugasanga haraburaho ibiro bibiri cyangwa ikilo kimwe kandi noneho ibazo ijerekani nayo ipima ikilo kimwe, byagakwiye kuba ibyanditse inyuma kuri ambaraje inyuma ari byo birimo imbere, cyangwa bakadusobanura ngo nete (Net) ni ibiro ibi nibi, ibyo byo byaba bisobanutse.”

Undi ati” Njyewe icyo napimye ni umuceri,nabikoze nka kabiri. Mu mutwe wange nahise nishyiramo ko byanze bikunze haba hari ikintu kiburaho.”

Undi kandi nawe agira ati” Njyewe ubu ng’ubu nkubwiye isukari n’umuceri kuko ari byo nabashije kugenzura, hari undi nawe wagenzuye kawunga yenda cyangwa amavuta cyangwa ibindi. Nonese urumva niba nziko nguze isukari nziko ari ibiro 50 ngasanga harimo ibiro ibiro 47 cyangwa 48, urumva ntaba mpombye?

Aba bacuruzi bavuga kandi ko ubu bucuruzi bwabo bwunguka amafaranga macye, bityo ko iyo bibaye, byanze bikunze bihita bibatera igihombo.

Karangwa Cassien, Ushinzwe Ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (Minicom), avuga ko ari byo koko hari abakora amanyanga nk’ayo mu bucuruzi, ariko abahura n’iki kibazo bakwiye kujya bahita bakimenyesha inzego zibishinzwe kigakurikiranwa.

Ati” Ni byo koko harimo abantu babikora, abantu bose siko ari inyangamugayo. Hari abakora amanyanga nk’ayo mu bucuruzi, ikintu gifite ibiro 25 ugasanga yakinusuye yashyizemo 23. Ayo ni amakosa akunze gukorwa rimwe na rimwe n’abacuruzi, hari igihe tubafata igihe twakoze igenzura.”

Karangwa, akomeza avuga ko abahura n’iki kibazo bakwiye kujya bahita bakimenyesha inzego zibishinzwe kigakurikiranwa, ababigizemo uruhare bagahanwa.

Iki kibazo kandi iyo kidakurikiranwe ngo gikemuke, gishobora no kugira ingaruka mbi ku biciro byo ku masoko.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *