Abagabo muri Kenya binjiye mu rugamba rwo kurwanya ikebwa ry’abakobwa

Ubuzima

John nyashobora kwibuka neza igihe na kimwe yaba yaratangiriye imibonano mpuzabitsina n’umugore we ntarangize umugore atari mu marira.

Yarababaraga cyane kubera yari yarakebwe (mutilation genitale feminine/female genital mutilation), ibizwi nka FGM mu magambo ahinnye y’icyongereza.

Uyu mugabo w’imyaka 40 agira ati: “Igihe cyose ngize ngo ndegera Martha, ahita yigira inyuma, akituna nk’umwana. Ararira, akansaba ko namureka. Ntagishaka gukora imibonano mpuzabitsina”.

John na Martha bombi ni abo mu muryango w’aba Marakwet mu burengero bwa Kenya.

N’aho imigirwa ya FGM itemewe n’amategeko muri Kenya, abakobwa muri uwo muryango barayikorerwa bageze mu myaka hagati ya 12 na 17, nk’umugirwa wo kwitegurira kurongorwa.

Martha yakebwe igihe yari afise imyaka 15.

Imibonano mpuzabitsina ni amahano

Martha ati: “Ndababara cyane iyo nkoze imibonano mpuzabitsina. Ndifuza ko iyi migirwa icibwa burundu”. Avuga ko no kubyara byamugoye.

Bavuga ku byo bibuka igihe bakora imibonano mpuzabitsina bwa mbere, bavuga ko byari ihahamuka.

Martha avuga ko yumvise ububabare butagira ingano kandi ko atari azi ko imibonano mpuzabitsina yababaza. Byabaye ngombwa ko asaba umugabo we kubihagarika.

John abwira BBC ati: “Si namenye ko igitsina cye cyakebwe, bagasigaza agatoboro gatoya gusa”.

“Ngirira impuhwe nyinshi cyane umugore wanje. Si nshaka ko yiyumva ko nta cyubahiro muha, gusa turi umugabo n’umugore”.

Babayeho mu maganya nta n’icyizere bafite ko ibintu bishobora kuzahinduka – atari kuri bo gusa, ariko bafitiye ubwoba umwana wabo w’umukobwa ukiri muto.

Bakomeje batekereza gutyo kugera aho John yumviye ko hari ubukangurambaga bwo kurwanya ikebwa ry’abana b’abakobwa mu gace kabo, ahanini ryarebaga abagabo.

Mu nyigisho zo kurwanya FGM , abagabo bigishwa ingaruka mbi ku mubiri w’uwabikorewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *