Abahinzi-Borozi b’umwuga bahize abandi mu murenge wa Kigembe bashimiwe n’ubuyobozi

Ubuhinzi

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Werurwe 2021 nibwo Abahinzi-Borozi bo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kigembe bashimiwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge nyuma yo kuba indashyikirwa mu buhinzi n’ubworozi babukora kinyamwuga.

Bimwe mu bihembo aba Bahinzi-Borozi bahawe harimo bite zifashishwa n’abahinzi borozi ndetse na telephone zigezweho zahawe abajyanama b’ubuhinzi muri uyu Murenge, bote zatanzwe zigera ku miguru 40 naho telephone zatanzwe zigera kuri 4 zo mu bwoko bwa Samsung zizafasha kwihutisha no gukoresha ikoranabuhanga.

Mu nana nyunguranabiyekerezo yahuje aba Bahinzi-Borozi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kigembe abahinzi basabye ko hakwagurwa igihingwa cy’ibirayi basaba ko bafashwa kubona imbuto y’ibirayi ikazatangirana n’igihembwe cy’ihinga A.

Muri iyi nama kandi Abahinzi-Borozi biyemeje kwishakamo itsinda rigamije kwegeranya umusaruro w’amata agomba kugemurwa kw’ikusanyirizo rya Gisagara MCC Gisagara.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe Bigwi Alain Lorain yasabye abahanzi borozi gukora kinyamwuga anasaba abaturage kugana ibigo by’ubwishingizi mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe by’ihinga rishobora kuba ribi rikangiza ibyabo.

Yasabye kandi aboroye inka z’inzungu n’ibyimanyi biri hagati y’amezi 8 n’imyaka 8 ko bakwihutira kuzishyira mu bwishingizi kuko bizabafasha kutagira igihombo mu mishinga yabo y’ubukungu batangiye gukora.

Gukoresha ikoranabuhanga bamenyekanisha ibyo bakora ni kimwe mubyo ubuyobozi bw’umurenge kandi bushyizemo imbaraga bamenyekanisha ibyo bakora . Abahembwe bakaba baratiranijwe binyuze mu marushanwa yari amaze iminsi 60.

 

Venuste Habineza/Muhuza.com

2 thoughts on “Abahinzi-Borozi b’umwuga bahize abandi mu murenge wa Kigembe bashimiwe n’ubuyobozi

  1. Gisagara-Kigmbe : barimo gukorsa Akazi neza cyane,
    Courage Kigembe mukomereze aho
    “Turabashyigikiye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *