Abakuru nabo barwara inzoka zo mu nda ndetse bakazanduza abana – RBC

Ubuzima

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), kivuga ko abantu bakuru nabo barwara inzoka zo mu nda ndetse bakazanduza abana.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Ugushyingo, 2021 ku munsi wa 2 w’ubukangurambaga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Inzoka zo mu nda zituma umwana adakura neza, kuko zirya intugamubiri ziri mu byo yagaburiwe.

RBC, ivuga ko abantu bakuru nabo barwara inzoka zo mu nda ndetse bakazanduza abana.

Iti” Abakuru nabo barwara inzoka zo mu nda ndetse bakazanduza abana.”

RBC, ikomeza ivuga ko abantu bakuru nabo bakwiye kwitabira guhabwa ikinini cy’inzoka.

Iti” Abakuru n’abato twitabire guhabwa ikinini cy’inzoka.”

Kuva taliki 15 kugeza ku itariki 26 Ugushyingo ni icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Mu gutangiza iki cyumweru cy’ubukangurambaga, hibukijwe ko umubare w’ababyeyi bapfa batanga ubuzima, wavuye kuri 210 ku babyeyi 100,000 mu 2015 ukaba ugeze kuri 203.

Ibikorwa bizibandwaho muri iki cyumweru ni ugutanga ibinini by’inzoka ku bana n’abantu bakuru, gutanga inkingo ku bacikanwe, gusuzuma imikurire y’abana, gufasha ababyeyi kuboneza urubyaro.

 

 

Photo: (RBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *