Abanyeshyuri Biga Mu Mashuri Y’incuke N’icyiciro Cya Mbere Cy’amashuri Abanza Yabamenyeshejwe Igihe Bazatangirira igihembwe cya gatatu

Ubukungu

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC), ku wa gatandatu taliki ya 31 Nyakanga, 2021 yatangaje ko abanyeshyuri biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ko bazatangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, taliki ya 02 Kanama, 2021.

Nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri, ibi birareba kandi abanyeshuri biga mu mashuri abarizwa mu mujyi wa Kigali n’uturere twari twarashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo.

MINEDUC iramenyesha Abaturarwanda kandi ko n’amashuri ari mu Mirenge iri muri Guma mu rugo azafungura. Abarimu n’abanyeshuri  bazafashwa n’Inzego z’Ibanze aho bikenewe, kugira ngo kwiga bikomeze ariko n’amabwiriza asanzwe yo kwirinda Covid-19 arusheho kubahirizwa.

Abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza bazakomeza kwiga uko bisanzwe. Icyakora amashuri makuru na Kaminuza yo mu mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro azasubukura amasomo taliki ya 09 Kanama, 2021.

MINEDUC, ivuga ko kandi ibi bimenyeshejwe abaturarwanda, abafatanyabikorwa mu burezi, ababyeyi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri.

 

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *