AFCON 2021: Amavubi akomeje kwimana u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afrika

Imikino

Ikipe y’igihugu Amavubi yiyongereye amahirwe yo kuba yakatisha itike ijya muri AFCON 2021 (Africa Cup of Nations) nyuma yo gutsinda ikipe ya Mozambique igitego 1-0.

Kuri uyu Gatatu tariki 24 Werurwe 2021 kuri sitade ya Kigali guhera saa cyenda (15h00’) byari ibicika kuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi Stars) yakiraga ikipe y’igihugu ya Mozambique mu mukino w’umunsi wa gatanu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2021 kizabera muri Cameroon. U Rwanda kuri ubu rwegukanye umwanya wa kabiri, mu itsinda rya gatandatu (F) n’amanota atanu.

11 b’Amavubi babanjemo n’abasimbura

Bhatanaga baharanira kwimana u Rwanda

Yannick Mukunzi ni umwe mu bafashije Amavubi gutsinda Mozambique

Umutoza Mashami Vincent

Venuste Habineza/Muhuza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *