Afghanistan: Abategetsi bo muri G20 basezeranyije kuyirinda amakuba mu bukungu

Ubukungu

Abagize itsinda rizwi nka G20 ry’ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku isi basezeranyije kurinda ko habaho amakuba mu rwego rw’ubukungu muri Afghanistan.

Umukuru w’Ubudage Angela Merkel yavuze ko icyo gihugu kidakwiye kwemererwa “kumanuka mu icuraburindi”.

Iyo nama yo mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure yabaye mu gihe umuryango w’abibumbye (ONU/UN) washishikarije abategetsi bo ku isi gushyira za miliyari z’amadolari mu bukungu bwa Afghanistan.

Perezida w’Amerika Joe Biden yashimangiye ko imfashanyo ikwiye gutangwa binyuze mu miryango mpuzamahanga yigenga, ntihabwe mu buryo butaziguye aba Taliban bari ku butegetsi.

Afghanistan yugarijwe n’amakuba ajyanye n’imibereho, nkuko abatanga imfashanyo babivuga

Ariko kugeza ubu amafaranga agiye gutangwa ahanini agera muri za miliyoni, yo gutanga gusa ibiribwa byihutirwa n’imiti.

Ayemewe gutangwa arimo nk’ayasezeranyijwe na Perezida w’akanama k’Uburayi Ursula von der Leyen wavuze ko kazaha miliyari imwe y’ama-Euro Afghanistan hamwe n’ibihugu bituranye na yo birimo kwakira impunzi.

Madamu Merkel, utarongeye kwiyamamaza mu matora yo mu kwezi gushize akaba azava ku butegetsi guverinoma nshya nimara gushyirwaho, yongeye kwemeza imfashanyo Ubudage bwemeye gutanga ya miliyoni 600 z’ama-Euro.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Nta muntu n’umwe muri twe wagira ikintu na kimwe yunguka mu gihe urwego rwose rw’amafaranga rwo muri Afghanistan rwahirima cyangwa urwego rw’imari rugahirima”.

“Ubwo imfashanyo igenewe imbabare ntiyaba igishoboye gutangwa. Birumvikana ko nta na rimwe biba ari amahitamo yoroshye, mbivuze gutyo, ariko kureberera mu gihe abantu miliyoni 40 bamanuka bajya mu icuraburindi kubera ko nta muriro w’amashanyarazi uhari cyangwa urwego rw’imari – ibyo ntibishobora kandi ntibigomba kuba intego y’amahanga”.

Madamu Merkel yavuze ko aba Taliba bagomba kwemerera kuhagera imiryango yose ya ONU itanga imfashanyo, anashimangira ko bicyenewe ko uburenganzira bw’abakobwa n’abagore bwubahirizwa.

Ayo magambo ye yanashimangiwe na Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Mario Draghi, wari uyoboye iyo nama.

Bwana Draghi yavuze ko ibihugu bya G20 bigomba kuvugana n’aba Taliban ariko ko ibyo bitavuze ko byemera guverinoma y’uyu mutwe wiyitirira idini ya Islam.

Ku bacyene ba ho icyihutirwa cyane ni ukubona uko bashobora kuramuka

Abategetsi bose bo muri G20 ntibari bari muri iyo nama – Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bohereje ababahagarariye – ariko Bwana Draghi yavuze ko abitabiriye inama bose bemeranyijwe ko bicyenewe gutanga imfashanyo kurushaho.

Abo bategetsi banaganiriye ku buryo bwo kurinda ko Afghanistan ihinduka indiri y’intagondwa nk’izo mu mitwe ya al-Qaeda n’izo mu mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), ndetse no ku kuba bicyenewe gutanga inzira itekanye ku banyamahanga n’Abanya-Afghanistan bashaka kuva muri Afghanistan.

Iyi nama ibaye mu gihe abategetsi bo mu bihugu by’i Burayi n’Amerika bahuriye i Doha muri Qatar baganira ku mfashanyo, impungenge ku iterabwoba no guhungisha abanyamahanga.

Ibyo byabaye ibiganiro bya mbere bitaziguye bihuje izo mpande zombi kuva ingabo z’Amerika zava muri Afghanistan n’aba Taliban bagafata ubutegetsi mu kwezi kwa munani.

‘Nta kintu mfite cyo kurya’

Ibi bikorwa bya vuba aha by’amahanga bibaye mu gihe Afghanistan yugarijwe n’icyo abakora mu rwego rwo gutanga imfashanyo bavuga ko ari amakuba akaze ajyanye n’imibereho.

Abanya-Afghanistan bamaze igihe babwira BBC ibibazo bafite.

Umugabo uri mu kiruhuko cy’izabukuru yagize ati: “Nta kintu na kimwe gishobora kuboneka, kandi n’iyo kibonetse, kiba gihenze cyane utacyigondera”.

“Nahembwe mu mwaka ushize none ndacyategereje ko umushahara wanjye ungeraho, nta kintu na kimwe mfite cyo kurya hamwe n’abana banjye”.

Mu kwezi gushize i Genève mu Busuwisi, mu nama y’abatanga imfashanyo, umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yaburiye ko ikigero cy’ubucyene kirimo kwiyongera cyane muri Afghanistan kandi ko ubushobozi bw’imikorere bw’inzego buri hafi guhagarara.

40% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP/PIB) biva mu mfashanyo, nkuko bivugwa na banki y’isi.

Amerika yafatiriye miliyari 10 z’amadolari za banki nkuru ya Afghanistan nyuma yuko aba Taliban bafashe umurwa mukuru Kabul ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa munani.

 

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *