Ahishakiye agaragaza uko kugira ngo agere ku ntego yiyemeje mu muziki we inzira ikiri ndende

Iyobokamana

Umuramyi Ahishakiye Emmanuel, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko inzira ikiri ndende imbere ye, kugira ngo agere ku ntego ye mu muziki wo kuririmbira Imana.

ibi abishingira kukuba ibitangazamakuru ngo bidaha agaciro indirimbo ziririmbirwa Imana, ikaba intandaro yo kudatera imbere kwawo.

Ahishakiye Emmanuel, ni umuhanzi n’umuririmbyi uririmbira Imana, akanyuza ubutumwa butandukanye muri izo ndirimbo burimo ubwo gushishikariza abantu kuva mu byaha, kuvuga ibyiza Imana iteganyiriza abantu, kubahumuriza ndetse n’ubundi butumwa butandukanye.

Uyu muramyi wavukiye mu gihugu cya Tanzania mu mwaka 1996, akaba yarakuriye mu Rwanda mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kansi. Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye aho mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, aho yize indimi n’ubuvanganzo (Literature in English, Kiswahili and Kinyarwanda), nyuma akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda yiga itangazamakuru, akaba yarayisoje mu mwaka wa 2019-2020.

Yakuze akunda umuziki muri rusange, ariko akaba yarakuriye mu idini ry’Abahamya ba Yehova, nyuma nibwo yaje kujya mu itorero rya ADEPR, atangira no kwiga gucuranga Piano.

Ubwo nibwo yakomeje gukunda umuziki, kuko mbere atarajya mu itorero ry’ADEPR yaririmbaga indirimbo zisanzwe (izi zizwi nk’iz’isi), yahise ahindura atangira kuririmbira Imana, kugeza magingo aya kandi avuga ko atazatezuka ku ntego ye.

Umuramyi Ahishakiye Emmanuel yatangaje ko intego ye mu muziki ari iyo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye, bityo bakamenya uburyo Imana ikunda abantu, kuko abona ko abantu benshi bamaze  guheranwa n’ibibazo bakiheba.

Ikindi n’uko mu muziki we, ashishikariza abantu kwihana bakazibukira ibyaha, ibyo nabyo akabishingira ku kuba isi ya none yarasazwe n’ibyaha by’indengakamere. Gusa Imana ikaba yabasha kubabarira buri muntu wese ugize umutima wo kwihana.

Ahishakiye avuga ko yabaye mu itangazamakuru cyane, aho yabaye umunyamakuru wa Radio Salus ndetse n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda. Aho niho ahera avuga ko ibitangazamakuru biri mu bibera imbogamizi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati” Ibyo mbihera ku kuba hari abanyamakuru benshi badaha agaciro uyu muziki, ndetse n’abandi bavuga ko amaboko masa adasabira inka igisigati.”

Ku giti cye avuga ko ubushobozi buke ariyo mbogamizi ahura nayo ya buri munsi. gusa ariko ngo ntazatezuka ku ntego ye.

Ahishakiye, nanone agaruka ku kuba nta marushanwa ategurwa mu Rwanda yabasha kuzamura abagitangira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kugeza ubu, Ahishakiye Emmanuel amaze gusohora indirimbo ibyiri, harimo iyitwa “Mbumbatiwe” ndetse n’iyitwa “Ibyiringiro”. Izo ndirimbo zose uzicyeneye akaba yazisanga kuri channel ya YouTube yitwa “Tembera isi.”

Ahishakiye kandi akomeza avuga ko hari n’izindi nyinshi zikiri mu mishanga zizasohoka mu minsi ya vuba. Avuga ko ivugabutumwa rigikomeje, aho agiye gusohora indirimbo nyinshi kandi akaba yizeye ko abantu bazazishimira.

Ahishakiye Emmanuel kandi ashobora kuboneka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, harimo Faceook, Instagram, Tweeter ushakisha amazina ye, ndetse na WhatsApp kuri nimero ya 0785585666.

Umuramyi Emmanuel Ahishakiye
Emmanuel Ahishakiye yahoze ari umunyamakuru wa Radio Salus
Ahishakiye Emmanuel ni umuramyi akaba n’umuhanzi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *