Amwe mu mafoto yaranze Africa muri iki cyumweru: Tariki 23-29/4/2021

Umuco

Amwe mu mafoto yaranze Afurika muri iki cyumweru n’afitanye isano n’Afurika.

EPA
Insiguro y’isanamu,
Abanya-Ethiopia b’abakristu b’aba Orthodoxe bizihije icyumweru cya mashami muri Israel…
Uwo munsi mukuru wibukwaho ibivugwa muri Bibiliya by’iyinjira rya Yezu/Yesu Kristu/Kristo muri Yeruzalemu…
Aba bakristu basoreza umutambagiro wabo kuri Kiliziya irimo imva yubatswe mu rutare, ahahoze ari umujyi wa Yeruzalemu ya kera.
Ku munsi wakurikiyeho, uku kwezi kuzwi nka ‘supermoon’ kubera ukuntu kuba kwegereye isi cyane bigatuma kugaragara ari kunini kandi gufite urumuri rwinshi, kwari mu kirere cy’umujyi wa Johannesburg muri Afurika y’epfo.
Imbuto (cyangwa ivyamwa mu Kirundi) zo mu Misiri akenshi ziribwa mu gihe cy’igisibo gitagatifu cya Ramadan, zirimo kugurishwa kuri aya meza yo mu isoko ryo mu gace ka West Bank.
Ku wa mbere, imfungwa zibarirwa mu bihumbi zo mu Burundi zahawe imbabazi na perezida, aha itorero ry’imfungwa rirasusurutsa abitabiriye uwo muhango.
Ku wa gatandatu, abasirikare bari ku irondo mu murwa mukuru Antananarivo wa Madagascar, ahashyizweho guma mu rugo mu mpera y’icyumweru mu kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus.
Kuri uwo munsi kandi, abasiganwa mu isiganwa ry’imodoka rya African Rally Championship mu karere ka Nakuru muri Kenya, bahanganye no kunyura mu kidendezi cy’amazi mu muhanda.
No ku wa gatanu, abantu babarirwa mu bihumbi bitabiriye umuhango wo gushyingura uwari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno, wiciwe ku rugamba n’inyeshymba.

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *