arenga miliyoni 13 Frw amaze gucibwa abacuruzi kubera guhanika ibiciro by’ibikoresho by’isuku y’abari n’abategarugori

Ubukungu

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(Minicom), kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Nzeri, 2021 yatangaje ko abacuruzi 22 bamaze guhanishwa gucibwa amande arenga miliyoni 13 Frw, kubera guhanika ibiciro by’ibikoresho by’isuku y’abari n’abategarugori(Sanitary pads), nyamara byarakuriweho umusoro ku nyongeragaciro.

Minicom, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ivuga ko angana na 13 020 000 Frw, amaze gucibwa aba bacuruzi kubera guhanika ibiciro by’ibikoresho by’isuku y’abari n’abategarugori, nyamara byarakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

Minicom iti” Abacuruzi 22 bamaze guhanishwa gucibwa amande angana na 13 020 000 Frw, kubera guhanika ibiciro by’ibikoresho by’isuku y’abari n’abategarugori, nyamara byarakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (VAT).”

Photo: (Internet)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *