Biden inauguration: Uko White House yiteguye perezida mushya

Politiki

Ibintu bya nyuma biranga ubutegetsi bwa Trump barabivana muri White House uyu munsi, mu gihe abo kwa Biden bitegura kuhataha. Buri biro biraba byavanywemo ibintu byose, ibyumba byera kandi ikipe ya Biden iraba yiteguye guhita isimbura abari barimo.

Stephen Miller, umujyanama wa politiki wa Perezida Trump ni umwe mu bantu b’ingenzi muri White House, yakoreraga mu gice kizwi nka West Wing.

Umugoroba umwe mu cyumweru gishize yari kumwe na bamwe mu bakorana nawe hano baganira, ubona nta kibihutisha cyo kubavana muri iyi nzu.

Joe Biden (iburyo) agiye kurahura nka perezida wa 46 wa Amerika, mugenzi we Trump arekure ubutegetsi

West Wing ubusanzwe ni igice gihora gihuze kandi kibamo abakozi benshi, ariko icyo gihe cyari kimeze nk’igihuku (ikizu kitabamo abantu). Impapuro zinyanyagiye ku meza, nk’aho abantu bahavuye biruka nk’abatazagaruka.

Usibye bamwe bari basigaye bakorera mu rugo kubera Covid, abandi benshi bavuye muri ibi biro ubwo habaga imyigaragambyo kuri US Capitol tariki 06 z’uku kwezi, abandi bacye cyane banambye kuri Trump barimo Stephen Miller, barasigaye.

Ikiganiro na bagenzi be kiriho kirangira, yabavuyemo. Nahise mubaza aho azahita yerekeza nyuma y’aha, araseka ati: “Nzasubira mu biro byanjye.”

‘Ntibyoroshye’

Ku munsi nk’uyu wo kurahira kwa perezida mushya, ibiro bya Miller n’abandi bakorana nawe bigomba kuba nta kintu na kimwe kirimo hameze nk’ahantu hatigeze hakorera undi muntu mbere. Kugira ngo aba Biden bajyemo.

Gutunganya igice cya West Wing, no gusimburana kw’aba ba perezida, ni umuco umaze imyaka amagana hano. Ni igikorwa kitagiye buri gihe kiba mu byishimo.

Undi muperezida wa Amerika wegujwe akavaho, Andrew Johnson, wari umudemokarate yanze no kwitabira kurahiza uwamusimbuye Ulysses S Grant mu 1869. Grand, wari warashyigikiye ko Johnson avanwaho, ntabwo byamutunguye.

Abakozi ba White House bamaze iminsi bavana munzira ibyabo byose ngo babererekere aba Biden bagiye kuza

Uyu mwaka, ariko byaragoranye, mugihe ubusanzwe iki gikorwa gitangira amatora akirangira, ubu byaratinze kuko Trump yabanje kwinangira yanga ibyavuye mu matora. Ndetse yavuze ko n’umuhango wo kurahira kwa mugenzi we ntawo azajyamo.

Gusa, kuhererekerana muri White House ubu biri kuba nk’uko byabaye kuva na cyera.

Sean Wilentz umwarimu w’amateka ya Amerika muri kaminuza ya Princeton ati: “Ubutegetsi buriho bwarinangiye, ntabwo byoroshye, birimo za ‘birantega’, ariko ni hahandi ubutegetsi buraza gusimburana.”

No mu bihe bisanzwe iki gikorwa ntabwo kiba cyoroshye kuko gikorwa n’abantu benshi.

Stephen Miller ni umwe gusa mu bakozi 4,000 bashyizweho n’ubutegetsi bwa Trump bagiye gutakaza akazi bagasimburwa n’abantu bazashyirwaho na Joe Biden.

Muri uku gusimburana, ikigereranyo cy’abantu 150,000 na 300,000 basaba iyi mirimo, nk’uko bivugwa na Center for Presidential Transition, ikigo kidafite aho kibogamiye gukorera i Washington.

Imyanya 1,100 muri iyo bisabwa ko abayihawe bemezwa na sena. Kuzuza iyi myanya yose bifata amezi, cyangwa se n’imyaka.

Inyandiko z’ibiro bya perezida, ibitabo by’inama n’ibindi byanditse bijyanye n’akazi ka perezida bijyanywa mu Bushyinguranyandiko bw’igihugu aho bibikwa imyaka 12 ari ibanga, kereka perezida ubwe ari we utegetse ko bishyirwa ku mugaragaro mbere.

Umunsi wo kugenda

Ku mugoroba umwe wo ku munsi w’akazi mu cyumweru gishize, urugi rw’ibiro bya Kayleigh McEnany, umunyamabanga wa perezida ushinzwe itangazamakuru rwari rufunguye igice.

McEnany ni umwe mu bantu bakomeye bagombaga kurengera izina rya Trump muri byose. Ni umugore uvuga ashimitse kandi ubasha gukomeza gutuza nubwo ibintu byaba byakomeye.

Kayleigh McEnany yamaze gufunga ibye byose ava muri White House

Ibiro bye, nabyo byari bitunganyije mu buryo budasanzwe, no mu gihe yiteguraga gusohoka. Indorerwamo nini hafi, n’ibikoresho byiza byo kubikamo inyandiko, amafoto n’ibindi. Byose yarabizinze neza.

Muri rusange, iminsi ya nyuma “iba ikomeye cyane” nk’uko Kate Andersen wanditse igitabo kuri White House yise The Residence abivuga.

Ibikoresho by’imbaho muri White House, nk’ameza yo mu biro bwite bya perezida Oval Office, n’ibindi bikorwa by’ubugenzi birimo ni ibya guverinoma ntaho bijya.

Ariko ibindi nk’amafoto ya perezida aba ari ku nkuta mu birongozi, bamaze kubimanura mu gihe bari gutegura ko hinjira abantu bashya.

Umukozi umwe w’umugore yabwiye BBC ko yakoze umwanya munini amanura amashusho ya Melania Trump mu gice cya East Wing. Aya mafoto bayahimbaga “Jumbos” kubera uburyo yari manini cyane nk’uko abivuga, ubu yajyanywe mu Bushyinguranyandiko bw’igihugu.

Ibikoresho bwite bya Trump, nk’imyenda, imirimbo, n’ibindi babijyanye ku rugo rwe, birashoboka cyane ko ari kuri Mar-a-Lago muri Florrida.

Uyu mwaka kandi aha hantu hazasukurwa birushijeho.

Biteganyijwe ko Biden azasaba ko bataka bushya ibi biro bizwi nka Oval Office

Perezida, kimwe na Miller n’abandi bantu bo muri White House, banduye coronavirus mu mezi yashize, iyi nzu y’amagorofa atandatu n’ibyumba 132, bayikozemo isuku bidasanzwe.

Buri kintu cyose kuva kuri serire z’imiryango, ibitambaro by’amadirishya, n’imisarani yose byagiye biterwa imiti yica udukoko na za virusi, nk’uko bivugwa n’umuvuguzi wa General Services Administration, ikigo gishinzwe gutunganya iyi nzu n’izindi nkayo zikomeye za leta.

Imiryango mishya ije kuhaba ya perezida na visi-perezida ubusanzwe itaka iyi nzu mu buryo ishaka. Iminsi micye mbere y’uko agera muri iyi nzu, Trump yari yarahisemo ko muri Oval office bashyiramo ifoto ya perezida Andrew Jackson. Yanahinduye ibitambaro byo ku madirishya, amatapi n’ibindi bashyiramo iby’amabara ashaka.

Ku munsi wo kurahira, visi-perezida Mike Pence n’umugore we nabo bazabisa Kamala Harris n’umugabo we Doug Emhoff. Aba batura mu nzu izwi nka 19th Century residence iri muri kilometero nkeya uvuye kuri White House.

Babanje gushoberwa

Umujyanama Stephen Miller ashobora kuba yaratinze muri West Wing, ariko abandi bari biteguye kugenda. Kuri White House, abantu bamwe bandi bari bahatuye bamaze kugenda.

“Uyu ni umunsi wanjye wa nyuma”, uwo ni umwe mu bagabo wabivugaga mu ntangiriro z’iki cyumweru ari gufotora abahungu be babiri hano, afite inyandiko ze mu gikapu ku rutugu n’ibindi mu gikapu mu kundi kuboko.

Itsinda ry’aba bakozi mu by’umutekano bahagaze imbere ya West Wing bansaba kubafata ifoto. Umwe muri bo ati: “Uko ibishoboka marine guard abonekemo”, aha yavugaga umusirikare uhora ahagaze ku rugi perezida yinjiriramo iyo ari muri Oval Office. Aba bakozi bari bishimye, batera urwenya cyane.

Abanyapolitiki bahawe imyanya muri White House wabonaga bishimye kubera impamvu. Mu byumweru byinshi bishize bari barashobewe batazi icyo gukora, kuko Boss wabo yari yaranze kwemera ibyavuye mu matora, ariko kandi banazi ko iminsi yabo ibaze.

Ubu rero nta kibazo bafite cyo gutegura ejo habo kuko byarasobanutse, bagomba kugenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *