Buri gihe mujye mwibaza muti: Ese umugore cyangwa umukobwa dukorana, abaye ari uwanjye cyangwa ari mushiki wanjye cyangwa umwana wanjye, nakwihanganira kubona ahohoterwa? – Prof. Bayisenge

Ubuzima

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), ku wa mbere taliki ya 15 Ugushyingo, 2021 yagaragaje ikibazo buri muntu akwiye kwibaza mu rwego rwo kurengera uwakorewe ihohoterwa, aho yavuze ko Buri gihe umuntu akwiye kujya yibaza ati Ese umugore cyangwa umukobwa dukorana, abaye ari uwanjye cyangwa ari mushiki wanjye cyangwa umwana wanjye, nakwihanganira kubona ahohoterwa? Ese mbonye ahohoterwa nabiceceka?

Ibi yabigarutseho ubwo, ubwo yitabiraga inama nyunguranabitekerezo yateguwe na Ambasade ya Netherlands  i Kigalin ‘abayobozi b’ibitangazamakuru n’abagore(Rwanda Women Media Owners for Change) ku kurwanya ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina mu mwuga w’itangazamakuru. Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Migeprof.

Prof. Bayisenge, Ubwo yafunguraga iyi nama,Prof. yavuze ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu ndetse Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango irifata nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu guhugura abaturage ku ngingo zirebana n’inshingano za Minisiteri.

Prof. Bayisenge, yagaragaje ikibazo buri muntu akwiye kujya y buri gihe, mu rwego rwo kurengera uwakorewe ihohoterwa.

Ati” Buri gihe mujye mwibaza muti: Ese umugore cyangwa umukobwa dukorana, abaye ari uwanjye cyangwa ari mushiki wanjye cyangwa umwana wanjye, nakwihanganira kubona ahohoterwa? Ese mbonye ahohoterwa nabiceceka?”

Prof. Bayisenge, akomeza yibutsa ko icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gihanwa n’amategeko.

Ati” Banyamakuru mwese muri hano yaba ab’abagore n’abagabo, ndabibutsa ko icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gihanwa n’amategeko haba kuwagikoze ndetse n’uwagihishiriye. Mwihishira ababahohotera, nimubavuge bahanwe kugira ngo badakomeza kubahohotera.”

Prof. Bayisenge kandi, avuga ko kubigeraho bisaba gukomeza gukora kinyamwuga.

Ati” Ibi birabasaba gukomeza gukora mu buryo bwa kinyamwuga, mwubahiriza amahame agenga itangazamakuru kugira ngo n’umwana w’umukobwa ushaka kuza muri uyu mwuga abone ko ababirimo bafite icyerekezo.”

Aba bagore/abakobwa bashimiwe uruhare rwabo mu kwishyira hamwe(Rwanda Women Media Owners for Change) ko ari igikorwa cy’ingirakamaro. Basabwa kandi, gukomeza kubera urugero rwiza barumuna babo, babereka ko babishoboye, kugira ngo nabo babone ikibatinyura kandi babashishikarize kuza muri uyu mwuga.

 

 

Photo: (Migeprof)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *