Ibimenyetso by’umubumbe wa mbere wavumbuwe hanze ya galaxy yacu

Abahanga mu by’inyenyeri n’imibumbe babonye ibimenyetso by’igishobora kuba umubumbe wa mbere uvumbuwe hanze y’urujeje (galaxy) rwacu. Hafi imibumbe 5,000 iri hanze y’iyi isanzwe igaragiye inyenyeri y’izuba, niyo imaze kuboneka kugeza ubu, ariko yose iri mu rujeje rwacu rwitwa Inzira Nyamata (Milky Way galaxy). Ibimenyetso by’umubumbe wabonywe na Telescope ya NASA yitwa Chandra X-Ray biri mu […]

Continue Reading

Iteganyagihe rya Taliki 26 Ukwakira, 2021 – Meteo Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), kivuga ko kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Ukwakira 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu gihugu hose. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s na 6m/s. Kuri iyi taliki kandi, hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura […]

Continue Reading

Huye: Imiryango isaga 200 yatangiye kugobokwa nyuma yaho igizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura ivanze n’umuyaga

Akarere ka Huye, kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Ukwakira, 2021 katangaje ko nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa gatandatu taliki ya 16 Ukwakira, 2021 imiryango isaga 200 igizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura ivanze n’umuyaga, yibasiye imidugudu ya Buremera na Rwerinka yo mu Kagali ka Byinza mu murenge wa Kinazi, yatangiye kugobokwa. Ibi […]

Continue Reading

Huye: Imvura nyinshi yaguye irimo inkubi y’umuyaga 2 bahasize ubuzima

Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Byinza, Umudugudu wa Buremera, ku mugoroba wo ku wa gatandatu taliki ya 16 Ukwakira, 2021 imvura nyinshi yaraye iguye irimo n’inkubi y’umuyaga, yatumye abantu 2 bahasiga ubuzima ndetse inateza n’ibindi biza bitandukanye. Abaturage 2 bitabye Imana, umwe agwiriwe n’inzu ndetse n’uwatwawe n’umugezi. Hanangiritse ibikorwa remezo, […]

Continue Reading

Pablo Escobar: Colombia yagize ingumba imvubu z’uwahoze acuruza ibiyobyabwenge

Itsinda ry’imvubu – umurage utifuzwa nyuma y’urupfu rw’uwacuruzaga ibiyobyabwenge wo muri Colombia Pablo Escobar – ririmo kugirwa ingumba. Escobar, wishwe arashwe na polisi mu 1993, yazanye mu gihugu inyamaswa mu buryo bunyuranyije n’amategeko azikuye mu mahanga, harimo n’imvubu y’ingabo n’imvubu y’ingore, zahimbwe “imvubu za cocaine”. Kuva icyo gihe, zakomeje kwiyongera mu bice by’icyaro hafi y’urwahoze […]

Continue Reading

Iteganyagihe ry’iminsi 10 ryo Mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira 2021 – Meteo Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) ku wa mbere taliki 11 Ukwakira, 2021 cyagaragaje iteganyagihe ry’iminsi 10, aho mu ntara y’Iburengerazuba no mu bice byinshi by’intara y’Amajyaruguru naho ahandi hasigaye hakaba hateganyijwe imvura nke. Mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira 2021, Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 100 iteganyijwe mu ntara y’Iburengerazuba no mu bice […]

Continue Reading

Izuba si umuhondo, si umutuku si na orange

Kuva turi abana, iyo dushushanya ikirere ntabwo dushidikanya cyane ku ibara ry’izuba; hafi buri gihe turishushanya mu ibara ry’umuhondo. Iyo dushaka ko riboneka cyane mu mabara, wenda twongeraho imirasire ya orange cyangwa umutuku. Kandi iyo icyo dushushanya ari izuba rirasa cyangwa rirenga, akenshi izuba n’ikirere tubishushanya mu ibara rya orange cyangwa umutuku. Nyamara, iyi nyenyeri […]

Continue Reading

Iteganyagihe rya Taliki ya 01 Ukwakira – Meteo Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), kivuga ko ku was gatanu tariki ya 01 Ukwakira 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura. Naho kuva saa 12:00 kugeza saa 18:00 hateganyijwe imvura irimo inkuba mu turere twose […]

Continue Reading

Meteo Rwanda yagaragaje iteganyagihe ry’iminsi icumi

Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), ku wa kane taliki ya 30 Nzeri, 2021 yagaragaje iteganyagihe ry’iminsi 10. Mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2021, Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 140 na 180. Iyi mvura iteganyijwe mu ntara y’Iburengerazuba no mu bice byinshi by’intara y’Amajyaruguru ahasigaye hateganyijwe imvura iringaniye.  

Continue Reading

UK: Amoko mashya ya dinosaur yavumbuwe ku kirwa cya Isle of Wight

Ivumburwa ry’amoko abiri mashya y’inyamaswa za dinosaur, bishoboka ko zabaye mu majyepfo y’Ubwongereza mu myaka miliyoni 125 ishize, ryatumye hungukwa ubumenyi bushya kuri izi nyamaswa. Abahanga mu bisigaramatongo bavuze ko imwe muri izo nyamaswa zirya izindi nyamaswa ari nk’”uruyongoyongo rw’inkazi”, bagereranya uguhiga kwayo n’iyo nyoni y’inkazi irya izindi nyamaswa nk’amafi. Ibisigazwa by’izo dinosaurs zifite amano […]

Continue Reading