Covid-19: Koga muri Pisine, ahakorerwa Sauna na Massage byakomorewe

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa gatatu taliki ya 13 Ukwakira, 2021, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul KAGAME imwe mu myanzuro yafatiwemo harimo Koga muri Pisine, ahakorerwa Sawuna(Sauna) na Masaje(Massage) byakomorewe. Nk’uko bigaragara mu itangazo, ibi bikorwa bizafungura mu byiciro ndetse abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe Covid-19, (uretse abari […]

Continue Reading

Imodoka zinyura mu kirere no kuvugurura Nyabugogo – Imishinga igamije guhindura ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali

Uko imyaka ishira ni ko abatuye Umujyi wa Kigali barushaho kwiyongera, biteganyijwe ko mu 2050 bazikuba gatatu bakagera ku 5.200 kuri kilometero kare imwe, bavuye ku 1778 bariho mu 2020. Ubu bwiyongere bw’abatuye Kigali n’abayigenda bufatwa na bamwe nk’intandaro y’umubyigano w’imodoka. Iki ni ikibazo kigaragara mu mihanda itandukanye yo muri Kigali cyane cyane mu masaha […]

Continue Reading

Afghanistan: Abategetsi bo muri G20 basezeranyije kuyirinda amakuba mu bukungu

Abagize itsinda rizwi nka G20 ry’ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku isi basezeranyije kurinda ko habaho amakuba mu rwego rw’ubukungu muri Afghanistan. Umukuru w’Ubudage Angela Merkel yavuze ko icyo gihugu kidakwiye kwemererwa “kumanuka mu icuraburindi”. Iyo nama yo mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure yabaye mu gihe umuryango w’abibumbye (ONU/UN) washishikarije abategetsi bo ku isi gushyira za miliyari […]

Continue Reading

Hamenyekanye gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa n’igihe bazaba basubira ku mashuri

Ikigo gishinzwe  Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA), ku cyumweru taliki ya 03 Ukwakira, 2021 cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa n’igihe bazaba basubira ku mashuri ko bazatangira kujyayo guhera ku kane taliki 07 Ukwakira, 2021. Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), hateganyijwe ko abanyeshuri bo mu mashuri y’incukr, abanza, ayisumbuye […]

Continue Reading

Covid-19: Utubari twakomorewe

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri, 2021 iyobowe na Perezida Kagame, imwe mu myanzuro yayo yanzuye ko utubari tuzafungura ariko bigakorwa mu byiciro. Ni nyuma y’aho hari hashize amezi agera kuri 18 twari tumaze dufunze, kubera kwirinda ikwirakwira kw’icyorezo cya Covid-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa […]

Continue Reading

Huye: School for excellence Imanzi yashyize ababyeyi igorora

Ishuri rya School for excellence Imanzi riherereye mu karere ka Huye, ryashyize ababyeyi igorora nyuma yo kumenyesha ababyifuza kuharerera ko, amafaranga y’ishuri ari make cyane, kuko ku mafaranga ibihumbi mirongo ine na bitanu (45,000Frw) umwana ahabwa uburezi bufite ireme, ikinyabupfura n’umuco. Muri uku korohereza ababyeyi bifuza kuharerera, umubyeyi azajya aza kwandikisha umwana we ku biro […]

Continue Reading

arenga miliyoni 13 Frw amaze gucibwa abacuruzi kubera guhanika ibiciro by’ibikoresho by’isuku y’abari n’abategarugori

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(Minicom), kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Nzeri, 2021 yatangaje ko abacuruzi 22 bamaze guhanishwa gucibwa amande arenga miliyoni 13 Frw, kubera guhanika ibiciro by’ibikoresho by’isuku y’abari n’abategarugori(Sanitary pads), nyamara byarakuriweho umusoro ku nyongeragaciro. Minicom, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ivuga ko angana na 13 020 000 Frw, amaze gucibwa aba […]

Continue Reading

U Rwanda na Zimbabwe byinjiye mu bufatanye bwo kubaka ubushobozi mu bya Gari ya Moshi

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Zimbabwe zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu bijyanye no kubaka ubushobozi, gutizanya abakozi n’ubumenyi mu guteza imbere urwego rw’ingendo za gari ya moshi n’ibindi. Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki 9 Nzeli 2021, hagati y’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu […]

Continue Reading

U Rwanda rufite intego yo gukuraho burundu inzu zitajyanye n’igihe mu 2050

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, RHA, cyatangaje ko u Rwanda rufite intego yo gukuraho burundu inzu zo guturamo zitajyanye n’igihe mu 2050, ibintu bizagerwaho hubakwa inyubako zigezweho zifite aho gutura hangana na miliyoni 5,5 hazacumbikira nibura miliyoni 22 z’abaturage. Ibi byuzuzanya neza n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyashyizweho muri Nyakanga 2020 kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’iterambere u […]

Continue Reading

Hatangajwe ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2021/2022

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (Mineduc), ku wa kane taliki ya 02 Nzeri, 2021, yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangira mu Ukwakira uyu mwaka ku banyeshuri biga mu mashuri Abanza, Ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro. Ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022, yashyizwe ahagaragara igaragaza ko umwaka w’amashuri uzatangira tariki ya 11 Ukwakira 2021, ukarangira tariki ya 15 Nyakanga […]

Continue Reading