ICK yashyize ahagaragara Igitabo “Kura Ujya Ejuru” kigaragaza uko umwana akura

Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi(Institut Catholique de Kabgayi (ICK), riherereye mu Karere ka Muhanga, mu mujyi wa Muhanga, ku wa gatanu taliki ya 22 Ukwakira, 2021 yashyize ahagaragara Igitabo ” KURA UJYA EJURU “, kigaragaza uko umwana akura. Ni Igitabo kigaragaza uko umwana akura mu gihagararo, mu mitekerereze, mu myitwarire no mu mibanire ye n’abandi. […]

Continue Reading

Kiliziya Gatolika yongeye gusaba Leta kuzirikana ububi bwo kwemera gukuramo inda

Kugeza ubu Kiliziya Gatolika iracyafata gukuramo inda nk’icyaha cy’ubwicanyi ndengakamere kuko uretse kuba ari ikiremwamuntu kiba kivukijwe uburenganzira, ubundi ifata umwana utaravuka nk’umuziranenge. Imibare y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’inzobere mu bijyanye n’indwara z’abagore ndetse n’ababyaza [International Federation of Gynaecology and Obstetrics, FIGO] igaragaza ko nibura buri mwaka abantu miliyoni 56 bakuramo inda aho nibura 45% babikora mu […]

Continue Reading

Benin yemeje itegeko ryo gukuramo inda ‘rizoroshya agahinda k’abagore benshi’

Inteko ishingamategeko ya Benin yatoye yemeza gukuramo inda ku mpamvu nyinshi, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima kuwa kane, ihita iba kimwe mu bihugu bicye cyane bya Africa byemeje ibi. Gukuramo inda byari bisanzwe byemewe ariko mu gihe habayeho; gufatwa ku ngufu, amahano, igihe ubuzima bw’umubyeyi buri mu kaga, cyangwa se mu gihe umwana utaravuka afite […]

Continue Reading

Texas: Ubutegetsi bwa Biden bugiye gusaba ihagarikwa ry’itegeko ribuza gukuramo inda

Ubutegetsi bwa Perezida w’Amerika Joe Biden bwavuze ko buzasaba urukiko rw’ikirenga guhagarika itegeko ryo muri leta ya Texas ribuza gukuramo inda hafi mu buryo bwose. Ni nyuma yuko urukiko rw’ubujurire rusubijeho iryo tegeko. Ubwo mu kwezi gushize urukiko rw’ikirenga rwafata icyemezo cyo kutinjira muri urwo rubanza ngo ruhagarike iryo tegeko, rwavuze ko habaho ibibazo mu […]

Continue Reading

France: Gariyamoshi yishe abimukira batatu baryamye mu nzira

Abimukira batatu bishwe na gariyamoshi naho undi umwe arakomereka bikomeye ubwo yabagongaga mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubufaransa. Umukuru w’akarere k’aho byabereye, na polisi, bavuze ko abo bimukira bari baryamye mu nzira ya gariyamoshi ubwo yabagongaga mu mujyi ukora ku nyanja hafi ya Biarritz mu gitondo cyo ku wa kabiri. Polisi irimo gukora iperereza, ariko uburyo […]

Continue Reading

Hamuritswe ‘Sexy Offender Registry’ Igitabo kigaragaza urutonde rw’abahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof), ku wa 11 Ukwakira, 2021 yatangaje ko Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika, bwamuritse ‘Sexy Offender Registry’ Igitabo kigaragaza urutonde rw’abahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika, bwamuritse ‘Sexy Offender Registry’ Igitabo kigaragaza urutonde rw’abahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo no […]

Continue Reading

Covid-19: Hanze y’Umujyi wa Kigali hoherejwe Doze zirenga miliyoni 1 z’inkingo zizakoreshwa mu minsi 10

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), ku mbere taliki 11 Ukwakira, 2021 kivuga ko cyohereje Doze zirenga miliyoni hanze y’Umujyi wa Kigali zizakoreshwa mu minsi 10. RBC, ivuga ko yatangije icyiciro cyo gukingira Covid-19 mu buryo bwagutse mu turere 12 hanze y’Umujyi wa Kigali. Iti” Twatangije icyiciro cyo gukingira Covid-19 mu buryo bwagutse mu turere 12 hanze […]

Continue Reading

Texas – US: Umucamanza yabaye ahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ribuza gukuramo inda

Umucamanza wo muri Amerika yabaye ahagaritse itegeko rishya ritavugwaho rumwe ryo muri Texas urebye ribuza abagore gukuramo inda muri iyo leta. Umucamanza wo ku rwego rw’akarere Robert Pitman yemeye ubusabe bw’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwo kubuza ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko mu gihe kwemerwa kwaryo bicyamaganwa. Iryo tegeko ryateguwe rinemezwa n’abanyapolitiki bo mu ishyaka […]

Continue Reading

U Rwanda rwakiriye doze 857,000 z’urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Astra Zeneca

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), ku wa mbere taliki ya 04 Ukwakira, 2021 yatangaje ko U Rwanda rwakiriye doze 857,000 z’urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Astra Zeneca. Inkingo zakiriwe na Bwana Hassan Sibomana wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuzima na Amb. Guillaume Kavaruganda Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika n’imiryango mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Guverinoma […]

Continue Reading

Molnupiravir: Ikinini kirwanya Covid gishobora kugabanyaho icya kabiri ku byago byo gushyirwa mu bitaro

Umuti urimo gukorwaho igerageza ku kuvura Covid y’igikatu, ugabanya ibyago byo gushyirwa mu bitaro cyangwa kwicwa na yo ho hafi kimwe cya kabiri, nkuko ibyavuye mu bushakashatsi by’agateganyo bibigaragaza. Icyo kinini – cyitwa molnupiravir – cyatanzwe inshuro ebyiri ku munsi ku barwayi baherutse gusangwamo coronavirus. Kompanyi yo muri Amerika Merck ikora imiti yavuze ko ibyavuye […]

Continue Reading