China: Hashyizweho amategeko abuza imiturirwa miremire cyane mu mijyi runaka

Ubukungu

Ubushinwa bwategetse imijyi mito kutondera kubaka “imiturirwa miremire cyane”, nk’umwe mu migambi migari yo kurwanya imishinga y’imburamumaro.

Imijyi ituwe n’abaturage batageze kuri miliyoni eshatu ibujijwe kubaka imiturirwa irengeje metero 150 z’uburebure.

Ifite abaturage barenze abo yo ntizemererwa kubaka imiturirwa irengeje metero 250 z’uburebure.

Mu gihugu hasanzwe harashyizweho itegeko ribuza kubaka inzu irengeje uburebure bwa 500m.

Mu Bushinwa ni hamwe mu hantu haba inzu ndende cyane ku isi – zirimo Shangai Tower ireshya na 632m cyangwa Ping An Finance Centre i Shenzhen ya 599m.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko mu gihe inzu ndende gutyo zikenerwa mu mujyi ibamo abantu benshi nka Shangai na Shenzhen, nta bukene bw’ubutaka buri mu yind mijyi, ko inzu ndende zihubakwa byo kwirata ubukire gusa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, hagaragaye amashusho y’abantu amagana bahunga bava mu nyubako ya 350m ya SEG Plaza iri mu mujyi wa Shenzhen – ubwo yari itangiye kunyeganyega.

Ubushinwa bwongereye gahunda yo kurwanya imishinga irenze yo kurata ubukire, abategetsi banenga abubatsi gukunda cyane kubaka inyubako zikurura ijisho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka iki gihugu cyasohoye itegeko ryo guca “ubwubatsi bubi”.

Zhang Shangwu wo muri koleji ya Architecture and Urban Planning ya Tongji University mbere yabwiye ikinyamakuru South China Morning Post ko abantu batwawe cyane no gushaka kubaka “ikintu kizajya mu mateka”.

Ati: “Buri nyubako yose irashaka kuba ikirango, abubatsi n’abakora igenamigambi barashaka kubigeraho bakora ibintu bidasanzwe.”

Itangazo rihuriweho ryo ku wa kabiri, ministeri ishinzwe imyubakire na minisiteri y’ibiza, zavuze ko irengayobora ridasanzwe rigomba kubanza gusabwa niba hari ushaka kubaka inzu irengeje 150m z’uburebure mu mujyi w’abantu batagera kuri miliyoni eshatu.

Gusa rikavuga ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma aho hantu hubakwa irengeje 250m z’uburebure.

Gutyo kandi, no mu mijyi irengeje miliyoni eshatu z’abaturage gusaba irengayobora ryo kubaka inzu irengeje 250m biremewe, ariko ntibishoboka ku nzu irengeje 500m z’uburebure.

Iryo tangazo ryongeraho ko abategetsi bemeza irengayobora ku mategeko yashyizweho bazabibazwa “igihe cyose cy’ubuzima”.

Iri tangazo ryakiriwe neza na benshi bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Weibo, bamwe bavuze ko bene iyo miturirwa imena ibicu “idacyenewe… ari umwirato gusa”.

Mu Bushinwa ni hamwe mu hantu haba inzu ndende cyane ku isi

 

 

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *