Clarisse Karasira yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwa Instagram yahishuye ko yambitswe impeta n’umusore wamusabye kumubera umugore, na we ahita abimwemerera nta mananiza.

Karasira Clarisse yatangaje ko yabwiye ’Yego’ umusore utatangajwe amazina wamusabye ko yazamubera umugore.

Ati “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.”

Aya magambo yari aherekejwe n’ifoto igaragaza ko yambitswe impeta ndetse n’indabyo yahawe n’uwo musore.

Clarisse Karasira yakunze kugira ibanga amakuru y’urukundo rwe kugeza ubwo yambitswe impeta, n’igihe yatangazaga ko yemereye uyu musore wamusabye ko barushinga nabwo ntiyigeze amugaragaza.

IGIHE yagerageje kuvugana n’uyu muhanzikazi ariko ntiyabashije kwitaba telefoni ye mu nshuro nyinshi yayihamagaye.

Uyu mukobwa yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga, nyuma y’iminsi mike cyane ahaye imodoka ababyeyi be nk’impano yuko bamureze neza.

Karasira Clarisse yamamaye cyane mu muziki kubera ibihangano byiganjemo umudiho wa Kinyarwanda n’ubutumwa bunyura benshi zirimo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga Iki?’, ‘Ubuto’, ‘Kabeho’, ‘Imitamenwa’, ‘Ntizagushuke’, ‘‘Uzibukirwa kuki?’ n’izindi.

Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzikazi bihebeye umuziki gakondo
Clarisse Karasira yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Source: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *