COP26: Amasezerano ya China na US ku kurwanya ihindagurika ry’ikirere yakiranywe amakenga

Ibidukikije

Impirimbanyi n’abanyapolitiki bakiranye amakenga itangazo ritunguranye rihuriweho n’Amerika n’Ubushinwa aho ibi bihugu byombi bisezeranya kongera ubufatanye mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) byavuze ko iyo ari intambwe ishimishije kandi y’ingenzi, ariko umuryango Greenpeace uharanira kubungabunga ibidukikije wavuze ko ibi bihugu byombi bikwiye kugaragaza umuhate kurushaho.

Amerika n’Ubushinwa ni byo bihugu bibiri bya mbere ku isi bisohora imyuka myinshi ihumanya ikirere ya CO2.

Byavuze bizakorana mu kugera ku ntego y’ubushyuhe bwa dogere 1.5C yashyizweho mu masezerano y’i Paris mu 2015.

Abigaragambya mu bice bitandukanye ku isi bamaze igihe basaba ko abategetsi bafata ingamba zihamye ku kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Abahanga muri siyansi bavuga ko gutuma ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’isi butarenga dogere 1.5C bizafasha abatuye isi kwirinda ingaruka zikomeye cyane zitewe n’ihindagurika ry’ikirere. Ibi bigereranywa n’igipimo cy’ubushyuhe cyari kiriho mbere y’umwaduko w’inganda (amahinguriro mu Kirundi).

Iryo tangazo ry’ibi bihugu bibiri by’abacyeba ryatangajwe ku wa gatatu mu nama ku kurwanya ihindagurika ry’ikirere ikomeje kubera i Glasgow muri Scotland (Écosse), izarangira ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Mu ntangiriro y’icyumweru gitaha, biteganyijwe ko noneho Perezida w’Amerika Joe Biden na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping bakorera inama hamwe mu buryo bw’iyakure.

Xie Zhenhua, umutegetsi wo hejuru w’Ubushinwa ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, yavuze ko ayo masezerano yagezweho nyuma y’inama zigera kuri 30 zo mu buryo bw’iyakure ibyo bihugu byombi byagiranye mu gihe cy’amezi 10 ashize.

Ayo masezerano atunguranye ahanini yakiriwe neza, ariko inzobere n’impirimbanyi baburiye ko ubu hagomba kubaho ibikorwa bifatika byo gushyigikira ibyo ibyo bihugu byasezeranyije.

Genevieve Maricle ukuriye ikigo cyo muri Amerika cy’ubukangurambaga bw’ingamba zigamije ibikorwa byo kurwanya ihindagurika ry’ikirere cya World Wildlife Fund (WWF), yagize ati:

“Iri tangazo rije mu gihe cy’ingenzi muri COP26 kandi ritanga icyizere gishya ko, hamwe n’inkunga n’ubufasha bw’ibihugu bibiri bifite ijambo ry’ingenzi cyane ku isi, wenda dushobora gutuma ihindagurika ry’ikirere ritarenga dogere 1.5.

“Ariko tugomba no kuba maso ku bigicyenewe ngo ibi bihugu bishobore kugera ku kugabanya imyuka ihumanya ku kigero cya ngombwa cya [dogere] 1.5C mu myaka icyenda iri imbere…”

Jennifer Morgan, ukuriye ikigo Greenpeace International giharanira kubungabunga ibidukikije, na we yashimye iryo tangazo, ariko aburira ko ibi bihugu byombi bicyeneye kurushaho kugaragaza umuhate mu kugera ku ntego zo kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yavuze ko iryo tangazo ari “intambwe y’ingenzi mu cyerekezo cya nyacyo”.

Frans Timmermans, ukuriye ingamba zo kurwanya ihindagurika ry’ikirere muri EU, yavuze ko “rwose birashimishije” kubona Ubushinwa n’Amerika bikorana.

Yongeyeho ati: “Binagaragaza ko Amerika n’Ubushinwa bizi ko iyi ngingo irenze ibindi bibazo. Kandi ni ukuri biradufasha hano muri COP kugera ku masezerano”.

Hagati aho, Kevin Rudd wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Australia ubu akaba akuriye ikigo Asia Society gikora ku bijyanye n’amasezerano y’isi ku kurwanya ihindagurika ry’ikirere, yabwiye BBC ko ayo masezerano “adahinduye ibintu” ariko ko ari intambwe nini itewe.

Yagize ati: “Uko ibintu bimeze ubu mu bijyanye n’inyungu za politiki hagati y’Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] ni… bibi cyane, rero kuba ubu ushobora kubikuramo aya… masezerano y’ubufatanye hagati ya Washington na Beijing agamije kurwanya ihindagurika ry’ikirere ni [ingenzi]”.

Itangazo ry’Amerika n’Ubushinwa risaba kongera imbaraga mu kuziba “icyuho gikomeye” gisigaye ngo hagerwe ku ntego ya dogere 1.5C.

Hari ingamba zemeranyijweho ku bibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’imyuka ya methane bisohora, inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) yerekeza ku ikoreshwa ry’ingufu zidahumanya ikirere, no kugabanya imyuka ihumanya ikirere ya ‘carbon’ (CO2).

Bwana Xie, ya ntumwa nkuru y’Ubushinwa, yabwiye abanyamakuru ko ku ngingo y’ihindagurika ry’ikirere “hari ubwumvikane bwinshi hagati y’Ubushinwa n’Amerika kurusha kutavuga rumwe”.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru Ubushinwa bwanze kujya mu masezerano yo kugabanya methane – umwuka uhumanya ikirere. Ubushinwa ahubwo bwasezeranyije gushyiraho “gahunda yo ku rwego rw’igihugu” yo guhangana n’ikibazo cya methane.

Xie Zhenhua, umutegetsi wo hejuru w’Ubushinwa ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, yavuze ko Ubushinwa n’Amerika byagiranye inama 30 zo mu buryo bw’iyakure

Bwana Xie yakurikiwe na John Kerry, intumwa y’Amerika ku kurwanya ihindagurika ry’ikirere, wavuze ko Amerika n’Ubushinwa “ntibibuze ibyo bitemeranyaho, ariko ku ihindagurika ry’ikirere, ubufatanye ni bwo bwonyine bwatuma aka kazi gashoboka”.

Yagize ati: “Buri ntambwe ni ingenzi ubu kandi dufite urugendo rurerure imbere yacu”.

Ubushinwa ni cyo gihugu cya mbere ku isi gisohora imyuka ihumanya ikirere ya ‘carbon dioxide’ (dioxyde de carbone), cyangwa CO2, bugakurikirwa n’Amerika.

Mu kwezi kwa cyenda, Perezida Xi yatangaje ko Ubushinwa bwihaye intego ko bitarenze mu mwaka wa 2060, ikigero cy’imyuka ihumanya bwohereza mu kirere kizaba kingana n’ikigero cy’ibikorwa byo gusukura ikirere (bivuze kudahumanya ikirere), naho mbere yo mu 2030 bukaba bwageze ku kigero cyo hejuru hashoboka cy’iyo myuka ihumanya, ubundi igatangira kugabanuka.

Amerika yo yihaye intego ko bitarenze mu mwaka wa 2050 izaba itagihumanya ikirere.

 

 

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *