Covid-19: Amasaha y’ingendo yongerewe uretse muri tumwe mu turere two mu ntara y’amajyepfo

Ubuzima

Imwe mu myanzuro y’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu taliki ya 05 Gicurasi, 2021 muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul KAGAME, harimo ko amasaha y’ingendo yongerewe uretse izo muri tumwe turere two mu ntara y’amajyepfo.

Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (9:00 pm).

b. Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zizakomeza.

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *