Covid-19: Amashuri yahagaritswe

Ubukungu

Ku wa gatatu taliki ya 14 Nyakanga, 2021, ubwo haterana inama y’abaminisitiri hifashishijwe ikoranabuhanga iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul KAGAME, hagamijwe gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ziyongera kuzisanzwe, hafashwe ingamba zirimo ko amashuri yose na Kaminuza bifunzwe.

Ibi bije nyuma yaho bigaragaye ko imibare y’abantu bashya bandura n’abahitanwa  n’icyorezo cya Covid-19 irushijeho kwiyongera hirya no hino mu gihugu.

Izi ngamba zireba cyane cyane ibigo biherereye mu mu mujyi wa Kigali n’uturere 8 byashyizwe muri Guma mu Rugo.

Umujyi wa Kigali n’uturere 8 turimo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro byashyizwe muri Guma mu Rugo(Lockdown).

Amashuri yose na za Kaminuza birafunze, amabwiriza areba abazakora ibizamini bya Leta muri Nyakanga – Kanama 2021 azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

Ni mu gihe byari biteganijwe ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye abazakora ibizamini guhera taliki ya 20 Nyakanga, 2021 ni 122,320 mu cyiciro rusange, 50,888 biga mu mashuri yisumbuye n’amashuri nderabarezi, ndetse na 22, 779 bo mu mashuri y’ubumenyingiro (TVET).

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *