Covid-19: Guma mu rugo yongereweho iminsi 5

Ubuzima

Gouvernoma y’uRwanda kuri iki cyumweru taliki ya 25 Nyakanga, 2021 yatangaje ko mu rwego rwo  kurushaho gushimangira intambwe nziza imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abandura icyorezo cya Covid-19 ndetse n’abahitanwa nayo, yongereye iminsi 5 ku gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zisanzweho.

Binyujijwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku ngamba zo kurwanya COVID-19, iminsi 5 yongerweho, ni ukuvuga guhera ku italiki ya 27 kugeza ku ya 31 Nyakanga, 2021.

Ingamba zari zisanzweho ziheruka zari zatangiye kubahirizwa guhera ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.

Izi ngamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa m mujyi wa Kigali n’uturere 8 turimo  turimo uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro byashyizwe muri Guma mu Rugo(Lockdown), ni mu gihe utundi turere dusigaye natwo turi muri gahunda ya Guma mu Karere.

Dr. Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima, avuga nyuma y’icyumweru utu turere turi muri Guma mu rugo, mu Mujyi wa Kigali hamaze kugaragara impinduka.

Ati” Nyuma y’icyumweru turi muri gahunda ya guma mu rugo, mu Mujyi wa Kigali hamaze kugaragara impinduka zijyanye no kugabanya ubwandu mu tugari bwari bwiganjemo.”
Dr. Ngamije, akomeza avuga ko iminsi 5 y’inyongera kuri gahunda ya guma mu rugo yiyongereyeho izatuma tugabanya cyane ubwandu.
Ati” Iminsi 5 y’inyongera kuri gahunda ya guma mu rugo, izatuma tugabanya cyane ubwandu, ku buryo imibare y’abandura cyangwa abaremba izarushaho gusubira hasi bityo dukumire kuba icyorezo cyazamuka ngo kinagabanye imbaraga igihugu cyashyizeho zo kukirwanya.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu butumwa yageneye abanyarwanda ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 27 wizihizwa taliki ya 4 Nyakanga buri mwaka, avuga kuri Covid-19 yavuze ko ubu ari ngombwa, ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo.
Ati” Ubu ni ngombwa ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo, hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe gusa.

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *