Covid-19: Imwe mu mirenge 50 yari muri Muri Guma mu rugo yakuwemo amasaha y’ingendo arongerwa

Ubuzima

Ku wa gatatu taliki ya 11 Kanama, 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul KAGAME, imwe mu munzuro yayo harimo ko Imirenge 50 yakuwe Muri Guma mu rugo ndetse n’amasaha y’ingendo arongerwa ashyirwa saa 20h00 z’ijoro.

Izi ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose, kubera ku wa kane taliki ya 12 Kanama kugeza ku ya 01 Nzeri, 2021.

Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri (20h00) kugeza saa kumi(04h00) za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya(19h00) z’ijoro.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ku wa mbere taliki ya 26 Nyakanga, 2021 nibwo yari yatangaje ko imirenge 50 yo mu rurere dutandukanye tw’i gihugu yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo.

Binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ryavugaga ko iyi gahunda izatangira kubahirizwa kuva ku wa 28 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2021.

Mu mirenge yari yashizwe muri guma mu rugo, Intara y’Amajyepfo ni yo ifitemo imirenge myinshi, aho igera kuri makumyabiri n’itanu(25); Iburasirazuba ni cumi n’itandatu(16), Iburengerazuba ni itandatu(6) mu gihe Amajyaruguru afite itatu (3).

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *