Covid-19: Ingamba nshya Ku turere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera tumaze iminsi muri guma mu Karere

Ubuzima

Mu itangazo Ku ngamba nshya zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Werurwe, 2021 harimo ko mu ngamba nshya harimo ko Uturere twa Nyanza Gisagara na Bugesera twakuwe Muri guma mu Karere.

Ni nyuma y’isesengura ryari ryakozwe n’inzego z’ubuzima harebwa uko icyorezo gihagaze mu turere dutandukanye tw’igihugu ndetse na nyuma yaho byari byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye taliki ya 15 Werurwe, 2021, hakemezwa ko utu turere tuba tugumye muri guma mu Karere.

Hashingiwe Ku isesengura ry’inzego z’ubuzima mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19, Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye ingamba zisanzweho. Abaturage baributswa gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira ngo Umubare w’abayandura uryongera kuzamuka.

Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose guhera Ku italiki ya 30 Werurwe, 2021 kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hashingiwe Ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Ibiro by’Akarere ka Nyanza (Photo: Nyanza District)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *