Covid-19: Ingendo zihuza intara, uturere n’umujyi wa Kigali zakomorewe

Ubuzima

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Nyakanga, 2021 yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul KAGAME, imwe mu myanzuro yayo harimo ko ingendo zihuza intara, uturere n’umujyi wa Kigali zakomorewe.

Ibi bije, nyuma yo gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira kw’icyorezo cya Covid-19 uko gihagaze hirya no hino mu gihugu.

Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00AM).

Izi ngamba nshya zafashwe zigomba guhita zitangira kubahirizwa mu gihugu hose, guhera ku cyumweru taliki ya 01 kugeza taliki ya 15 Kanama, 2021.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ku wa mbere taliki ya 26 Nyakanga, 2021 yatangaje ko imirenge 50 yo mu rurere dutandukanye tw’i gihugu yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, bityo ko yo igomba gukomeza kubahiriza gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown).

Binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ryavugaga ko iyi gahunda ya Guma mu Rugo ireba iyi mirenge uko ari 50, izatangira kubahirizwa kuva ku wa 28 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2021.

Icyemezo cyo gushyira iyi mirenge muri Guma mu rugo cyafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’lnzego z’ubuzima ku miterere y’ icyorezo cya Covid-19 uko gihagaze mu gihugu.

Imirenge yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo iherereye mu turere 13, ubusanzwe twari turi muri gahunda ya guma mu Karere.

Intara y’Amajyepfo ni yo ifitemo imirenge myinshi, aho igera kuri makumyabiri n’itanu(25); Iburasirazuba ni cumi n’itandatu(16), Iburengerazuba ni itandatu(6) mu gihe Amajyaruguru afite itatu (3).

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *