Covid-19: Ingendo zihuza uturere n’umujyi wa Kigali zahagaritswe

Ubuzima

Ku wa mbere taliki ya 21 Kamena, 2021, imwe mu myanzuro Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul KAGAME, harimo ko ingendo zihuza uturere n’umujyi wa Kigali zongeye gusubikwa.

N’ubwo bimeze gutya ariko ingendo ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa se izindi serivisi z’ingenzi zo ziremewe.

Ikindi ni uko imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

Ibinyujije mu itangazo ryayo yashyize hanze, ivuga ko ibi bije nyuma yo kubona ko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera.

Iti ” Nyuma yo kubona ko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera, Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira ubwiyongere bwa Covid-19.

Mu yandi mabwiriza mashya harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro(19h00) kugeza saa Kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00).

Izi ngamba nshya zo guhangana na COVID-19 zafashwe zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Gatatu, tariki ya 23 Kamena 2021 mu gihe zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abanyarwanda bibutswa ko ari ingenzi gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo gusiga intera hagati y’umuntu undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru no gukaraba intoki n’amazi n’isabune.

Photo: (Internet)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *