Covid-19: Koga muri Pisine, ahakorerwa Sauna na Massage byakomorewe

Ubukungu

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa gatatu taliki ya 13 Ukwakira, 2021, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul KAGAME imwe mu myanzuro yafatiwemo harimo Koga muri Pisine, ahakorerwa Sawuna(Sauna) na Masaje(Massage) byakomorewe.

Nk’uko bigaragara mu itangazo, ibi bikorwa bizafungura mu byiciro ndetse abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe Covid-19, (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko nipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 72, mbere yo kubyitabira. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

Mu yindi myanzuro yafashwe, harimo ko amsaha y’ingendo yo gerewe. Ingendo zirabujijwe guhera saa sita z’ijoro (00h00), kugeza saa kumi za mugitondo(04h00). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tanu z’ijoro(23h00).

Izi ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose kuhera ku wa kane taliki ya 14 Ukwakira, 2021.

Photo: (Internet)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *