Covid-19: Kudafata urukingo ni ukwiyima amahirwe – RBC

Ubuzima

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima(RBC), kivuga ko kudafata urukingo  rwa Covid-19 kandi umuntu ari mu cyiciro cy’abarugenewe ni ukwiyima amahirwe.

Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko ubusanzwe gufata urukingo rwa Covid-19 nta kibazo kirimo, ko ahubwo ari ukwirinda.

Ati”Kudafata urukingo kandi uri mu cyiciro cy’abarugenewe ni ukwiyima amahirwe. Kurufata nta kibazo kirimo, ahubwo ni ukwirinda.”

Muri rusange, kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo ni 980.082,  mu gihe abamaze guhabwa dose ebyiri ziteganywa n’inzego zishinzwe ubuzima ari 419.715.

Abaturarwanda bose basabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima arimo kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa, aho bavuye mu ngo zabo bakibuka kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune ndetse no guhana intera.

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *