Covid-19: Migeprof isaba ababyeyi kuba intangarugero ku muryango wabo, mu kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda

Ubuzima

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango(Migeprof), irashishikariza ababyeyi  kuba intangarugero ku muryango wabo, mu kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima  ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango(Migeprof), ivuga ko ababyeyi bakwiye kuba intangarugero ku muryango wabo bubahiriza no gushishikariza abawugize n’abandi   kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki kenshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Migeprof iti” Mubyeyi, rinda umuryango wawe kwandura Koronavirusi, ube intangarugero mu kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo: kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki kenshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa…kandi ukangurire n’abandi mubana kubahiriza aya mabwiriza.”

Photo:(Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *