Covid-19: Umujyi wa Kigali na tumwe mu turere byashyizwe muri Guma mu rugo

Ubuzima

Ku wa gatatu taliki ya 14 Nyakanga, 2021, hateranye inama y’abaminisitiri hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul KAGAME, imwe mu myanzuro yafashwe harimo ko Umujyi wa Kigali n’uturere 8 bishyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Umujyi wa Kigali n’uturere 8 turimo  Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro byashyizwe muri Guma mu Rugo(Lockdown).

Izi ngamba zigomba guhita zitangira kubahirizwa guhera ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.

Hashingiwe ku mibare y’abandura bashya n’abicwa na Covid-19 ikomeje kuzamuna na Virusi igenda yihinduranya, inama y’abaminisitiri yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa Covid-19.

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *