Dore film zizasohoka taliki ya 15 Mutarama 2021

Imyidagaduro

Dore zimwe muri filime zizasohoka muri iki cyumweru twitegura kwinjiramo, by’umwihariko guhera taliki ya 15 Mutarama 2021.

Duhereye ku watanu taliki ya 15 Mutarama, 2021 hazajya hanze filime yitwa The Marksman. Ni filime yanditswe na Chris Charles afatanyije na Danny Kravitz ndetse na Robert Lorenz gusa aha ikaba iyobowe n’uyu Robert Lorenz, tubonye ko yanagize uruhare mukuyandika.

Iyi filime iri gutunganyirizwa mu nzu zitunganya filime zirimo iyitwa Cutting Edge Group, Raven Capital Management, Sculptor Media n’izindi zitandukane. Bamwe mu batunganya filime barimo uwitwa Tai Duncan, Eric Gold, Warren Goz, Robert Lorenz, Mark Williams nibo bari kugira uruhare mukuyitunganya. Ni filime y’abanyaleta zumwe ubumwe za Amerika, iri mu rurimi rw’icyongereza.

Katheryn Winnick, Liam Neeson, Teresa Ruiz n’abandi batandukanye ni bamwe mu bakinnyi bazagaragara muri filime The Marksman.

Filime yitwa The Marksman

Tukiri kuri uwo munsi taliki ya 15 Mutarama, 2021, hazajya hanze filime yitwa American Skin, yanditswe na Nate Parker ndetse aha akaba ari nawe uyiyoboye.

Iyi filime iri gutunganyirizwa mu nzu zitungaya filime zirimo iyitwa Tiny Giant Entertainment, Eagle Pictures, Sterling Light Productions, naho bamwe mubatunganya filime barimo Lukas Behnken, Tarak Ben Ammar, Mark Burg nibo bari kujyira uruhare mukuyitunganya. Ni filime y’abanyaleta zunze ubumwe za Amerika, ikaba iri mu rurimi rw’icyongereza.

Abakinnyi bakina filime bazayigaragara barimo uwitwa Omari Hardwick, Theo Rossi, Beau Knapp n’abandi batandukanye.

Filime yitwa American Skin

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *