DRC: Abakandida batangiye gutanga kandidatire zabo zanyuma z’abagize Biro yanyuma yinteko ishinga amategeko

Politiki

Gutanga kandidatire ku myanya irindwi igomba kuzuzwa kuri Biro yanyuma y’Inteko ishinga amategeko byatangiye kuri uyu wa kane, tariki ya 28 Mutarama saa yine za mu gitondo aho bikomeza kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kandidatire zose zigomba gushyikirizwa ibiro bya Perezida wa Biro ishinzwe kugenzura imyaka kandi ikemeza kandidatire zose  kuwa gatanu 29 Mutarama 2021.

Amatora no gushyiraho abagize ibiro byanyuma biteganijwe kuwa gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021.

Hashyizweho Ibiro bishinzwe kugenzura imyaka yabatanga kandidatire arinayo ngingo yanyuma iri ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama idasanzwe, aho Minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga yirukanwe ku butegetsi atakarijwe ikizere.

Source: Radiookapi.net

Venuste Habineza/Muhuza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *