DRC: Félix Tshisekedi, yatorewe kuba Visi-Perezida mushya wa 1 wa SADC

Politiki

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Kanama 2021, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongoi Félix Tshisekedi, yatorewe kuba visi-perezida wa mbere w’umuryango w’iterambere ry’ibihugu by’Afurika yepfo (SADC) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022. Hari mu gihe cy’inama  ya 41 y’uyu muryango yabereye  i Lilongwe, umurwa mukuru wa Malawi.

Umukuru w’igihugu cya Kongo, yaraherekejwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, uw’inganda, ubucuruzi uw’ingabo

Hagati aho, DRC nayo iri mu guhatanira ishyirwaho ry’umunyamabanga nshingwabikorwa mushya wa SADC. Yahujije kandidatire ya Faustin Lwanga uhanganye n’iya Botswana.

Twabibutsa, ko imirimo y’inama ya 41 ya SADC yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira ubushobozi bw’ibibyara inyungu mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 hagamijwe gukora ivugurura ry’ubukungu n’inganda rirambye “. Muri rusange, abakuru b’ibihugu na guverinoma 16 nibo bitabiriye iyi nama.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *