Gatsibo: Polisi yafashe abacyekwaho kwiba imiti y’amatungo ifite agaciro karenze Miliyoni

Ubutabera

Tariki ya 15 Ugushyingo Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Dushimimana Emmanuel w’imayaka 27 na Habiyaremye Elia w’imyaka 22, aho baracyekwaho kuba mu ijoro rya tariki ya 14 Ugushyingo baribye imiti y’amatungo ubwoko butandukanye bugera ku 100.

Iyi miti ifite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda Miliyoni n’ibihumbi 500. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’uRwanda.

Dushimimana yafatiwe mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Kanyangese, Umudugudu wa Rwagitima. Ni mugihe Habiyaremye we yafatiwe mu Karere ka Nyagatare arimo kugenda acuruza iyo miti mu nzira.

Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko amakuru ya buriya bujura yatanzwe na nyiri iduka, Ugirinshuti Clarisse w’imyaka 39, hatangira gushakishwa abibye.

Yagize ati” Tariki ya 15 mu gitondo Ugirinshuti yaje ku kazi asanga inzugo z’iduka zapfuye, Dushimimana yari asanzwe ari umuzamu kuri iryo duka yari yagiye. Yahise atanga amakuru hafatwa Dushimimana, uwo munsi Polisi yaje kubona amakuru ko mu Karere ka Nyagatare hafatiwe uwitwa Habiyaremye Elia arimo kugenda mu nzira acuruza imiti.”

CIP Twizeyimana, yakomeje avuga ko Habiyaremye amaze gufatwa yavugishije ukuri ko imiti bayibye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu kagari ka Kanyangese, Umudugudu wa Rwagitima. Yanavuze ko ubwo bujura yabufatanyije na Dushimimana Emmanuel wari umuzamu w’iduka rya Ugirinshuti Clarisse. Abapolisi bagiye kwa Habiyaremye basanga koko afite amoko atandukanye y’imiti y’amatungo.

Chief Inspector of Police (CIP) Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye Ugirinshuti wihutiye gutanga amakuru.

Ati” Duhora dukangurira abantu kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kugira ngo byorohe mu kugenza ibyaha. Turashimira uriya muturage wari wibwe kuba yaratangiye amakuru ku gihe bigatuma bariya bantu bafatwa.”

Dushimimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, ni mu gihe Habiyaremye we yasuzumwe bikagaragara ko yanduye icyorezo cya COVID-19 ubu arimo kwitabwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

 

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *