Ghana mu kababaro ko kubura abana barohamye bari kwidumbaguza

Ubuzima

Abatabazi bashoboye kurohora imirambo 12 y’abana barohamye hafi y’umwaro uzwi cyane wo mu majyepfo ya Ghana.

Bari mu itsinda ry’abana bafite hagati y’imyaka 14 na 17 bariho bidumbaguza ku cyumweru mu gace ko mu mujyi wa Apam.

Ababyeyi babo n’abandi bahatuye bateraniye ku nkombe bategereje amakuru y’abandi na n’ubu bataraboneka.

Umwe mu babyeyi yabwiye umunyamakuru wa BBC Thomas Naadi ati:

“Nari ndimo gushakisha umuhungu wanjye ku cyumweru nimugoroba, ariko sinamubona, ntabwo nashoboye gusinzira, ariko nyuma numva ko hari abana barohamye kandi ko imirambo yabo yarohowe. Nuko njyayo musanga muri yo”.

Imirambo imwe yabonetse ku wa mbere, iyindi iboneka ku wa kabiri, nkuko umugore umwe yabibwiye umunyamakuru wa BBC muri Ghana.

Imyaro yo muri Ghana ikomeje gufungwa mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus, ariko bivugwa ko abo bana birinze kunyura mu nzira zikunze gukoreshwa zigana kuri uwo mwaro, kugira ngo hatagira ubahagarika.

Imirambo y’abo bapfuye kuri ubu iri ku bitaro byo muri ako gace.

Umutegetsi wo mu rwego rw’ubukerarugendo rwa Ghana yavuze ko bigoye kugenzura inkombe y’iki gihugu ifite uburebure bwa 540km yo ku nyanja ya Atlantique.

Kogera mu gice icyo ari cyo cyose cy’aho hantu bifatwa nk’ibyashyira ubuzima mu kaga kubera imihengeri ikaze.

Ariko kuri myinshi mu myaro ya Ghana ntihari imyambaro yabugenewe irinda kurohama cyangwa amabendera aburira abantu aho kwitondera.

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *