Gisagara: Abanyeshuri bagizweho ingaruka na Covid-19, bahawe ibikoresho birimo na COTEX

Ubukungu

Abanyeshuri bagizweho ingaruka na Covid-19 zirimo kubura ibikoresho by’ishuri, iby’isuku y’abakobwa n’ibindi …kubera ko imiryango bakomokamo ubukungu butifahse neza, batangiye guhabwa ubufasha hagamijwe kubarinda ko bagwa mu bishuko byabicira ejo heza habo.

Ku bufatanye bw’akarere n’abafatanyabikorwa, abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Kabumbwe riherereye mu Murenge wa Mamba bahawe ibikapu, amasabune, umuti w’amenyo n’uburoso bwayo, imyambaro y’ishuri n’ibikoresho by’isuku y’abakobwa (Cotex)

Mukangenzi Eveline w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa gatanu, yavuze ko kuba ahawe ibikoresho by’isuku bizamurinda gusiba amasomo yagiye imugongo (mu mihango).

Ati:” ndishimye cyane! Kuko iyo ntabaga mfite cotex najyaga kuzigura zikampenda, ariko izi ngizi zizamfasha. Sha biradushimishije cyane kuko ntawe uzongera gusiba ishuri.”

Ndikumana Augustin wiga mu mwaka wa kane, we yavuze ko aruhutse gutwara amakayi mu ntoki kuko nk’iyo ngo imvura yabaga yaguye, amakayi yashwanyagurikaga biewe no kuyatwaraga mu ntoki.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kabumbwe Uwimana Josee yavuze ko hari abana bajyaga basiba ishuri bitwaje ko, badafite imyambaro y’ishuri ariko bizeye ko mu gihembwe gitaha bigabanuka.

Umuhuzabikorwa wungirije wa Association Modeste et Innocent Ndayisaba Eric, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha aba bana, bagitewe n’uko hari  abana basanze batitabira ishuri kubera kubura ibikoresho ku bw’ingaruka za Covid-19 igenda isigira imiryango.

Ati:” ibi biraza kubafasha kutagira ikibazo cyo gukomeza amasomo. Icyo tubasaba, ni ugufata neza ibikoresho tubahaye nka biriya bikapu ababyeyi nti babijyane kubihahiramo, amakayi nti bayacanishe umuriro, n’ibindi byose bakabikoresha neza batabijyana kubigurisha.”

Umuyobozi w’umurenge wa Mamba Eugene Manirarora yavuze ko ubufasha bwatanzwe buvuze ikintu kinini mu miyoborere, kuko kuyobora umuturage utishimye  cyangwa ufite ikibazo nk’iki cy’abana baba bataye ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri, agenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta zijyanye n’iterambere rye n’iry’igihugu.  Yakomeje ashima ubuyo cyakozwemo, aho hafashijwe abana b’abakobwa n’ab’abahungu.

Ishuri ribanza rya Kabumbwe ryigaho abana 1845, bigishwa n’abarimu 38.  Iki gikorwa cyo guha ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku abana bagizweho ingaruka na Covid-19, Mu turere twa Nyaruguru na Gisagara cyakorewe mu bigo bya G.S Saint Aloyz COKO, Ecole Primaire Rubona, G.S Rasaniro, G.S Kabirizi, G.S Bunge, na Ecole Primaire Kabumbwe.

Kizakorerwa kandi mu turere 8, tugize Intara y’Amajyepfo. Biteganyijwe ko abagera ku 1280 ari bo bazahabwa ubu bufasha mu Ntara yose kuko muri buri karere habaruwemo abana 160.

Abanyeshuri bagizweho ingaruka na Covid_19 zirimo kubura ibikoresho by’ishuri, iby’isuku y’abakobwa n’ibindi

 

Bimwe mu bikoresho bahawe
Bimwe mu bikoresho bahawe harimo iby’isuku y’abakobwa n’ibindi

Mukangenzi Eveline w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa gatanu, yavuze ko kuba ahawe ibikoresho by’isuku bizamurinda gusiba amasomo yagiye imugongo (mu mihango)
Ndikumana Augustin wiga mu mwaka wa kane, we yavuze ko aruhutse gutwara amakayi mu ntoki
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kabumbwe Uwimana Josee yavuze ko hari abana bajyaga basiba ishuri bitwaje ko, badafite imyambaro y’ishuri

Umuhuzabikorwa wungirije wa Association Modeste et Innocent Ndayisaba Eric, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha aba bana, bagitewe n’uko hari abana basanze batitabira ishuri kubera kubura ibikoresho ku bw’ingaruka za Covid_19

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *