Gisagara: Abatuye Akagali ka Bwiza Umudugudu wa Mbeho basigaye baryama bakabona agatotsi

Ubuzima

Gahunda yo gutura ku mudugudu ku batuye mu cyaro yashyizweho kugira ngo abari basanzwe batuye ahatagerwa n’ibikorwaremezo nabo bibashe kubageraho maze bazamuke mu iterambere.

Iyi gahunda ariko siko yahise yumvwa na bose cyane ko byasabaga ko abantu bimuka mu masambu yabo bakajya kugura ahegereye ibyo bikorwa akenshi haba hanafite agaciro gasumbye ak’aho babaga batuye mu bikombe.

Gutura nabi cyane cyane biturutse kuri gakondo y’inkomoko yabo ni kimwe mu byatumaga rimwe na rimwe bamwe bahitamo kuguma muri nyakatsi ibi bikaba byaragiraga ingaruka zitari nziza kubatuye ahantu hashyira ubuzima bwa bamwe mu kaga.

Nyuma yo kuva mu mazu atameze neza amwe utatinya kugereranya na nyakatsi abatuye mu Mudugudu wa Mbeho akagali ka Bwiza mu karere ka Gisagra bavuga ko ubu batangiye kubona uko biteza imbere kuko mbere y’uko baza gutura mu Mudugudu bubakiwe n’ubuyobozi abenshi muri bo wasanganga bakodesha udakodesha akaba mu nzu iva rimwe na rimwe kubona amafaranga ashobora kumufasha kwiteza imbere bikaba ikibazo.

Mukashyaka Clarisse, umwe mu batuye mu Mudugudu wa Mbeho akagali ka Bwiza avuga ko mbere yacumbikaga ndetse rimwe na rimwe akaba aho abonye biturutse kuba aho yaburaga amafaranga yo kwishyura baramwirukanaga igihe bashakiye bigatuma ahora abunza akarago ndetse imibyizi yakoraga kigirango abeho akayishyura inzu,nyuma yo kubona icumbi Mukashyaka avuga ko aryama agasinzira kuko ntacyo aba yikanga mu gihe mbere yaryamaga mu nzu ituzuye kandi yasenyutse rimwe na rimwe ibinonko bikamugwaho ninjoro.

Nzabamwita Innocent, avuga ko nawe ari umwe mu bubakiwe inzu yo kubamo akaba yarabaga mu cyiciro cyishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ariko nyuma yo kubona aho gukinga umusaya ubu yitabiriye gahunda y’amatsinda ndetse no kubitsa kuri ubu akaba avuga ko afite nibura amafaranga yizigamiye ashobora ku mufasha mu gihe yahura n’ikibazo.

Uwimbabazi Olive, avuga ko ari umwana w’imfumbyi avuga ko nyuma yo gupfusha ababyeyi ubuzima bwe bwahise nujya mukaga kuko ntaho ababyeyi babasize hagaragara ho kuba bituma barara aho babonye hose, nyuma y’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Kansi bubonye ko nta mwana w’umukobwa w’uyu Murenge ugomba kurara rwa ntambi bamwubakiye aho kuba bituma abona n’imashini yo kudoda imyenda kuri ubu akaba amaze gutangira kwishakamo ibisubizo byo kwiteza imbere.

Umuyobozi w’akagali ka Bwiza uyu Mudugudu wa Mbeho urimo Nyandwi Pierre avuga ko mbere y’uko aba baturage bajya ku Mudugudu bari babayeho nabi ndetse kubona ibikorwa remezo nk’ibigo by’ishuri,amavuriro amazi byagoranaga ariko nyuma yo gushyirwa ku Midugudu ibi byose babibona ku buryo bworoshye, uyu muyobozi kandi avuga ko gutera imbere mu myumvire ku baturage ari imwe mu ntwaro yatumye iterambere ry’ibikorwa remezo rigerwago, kuba abari badafite aho kuba basigaye barara mu nzu nziza bibafasha gutekereza imishinga y’iterambere.

Kugeza ubu Umudugudu wa Mbeho uri mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kanshi mu karere ka Gisagara hubatswe amazu mashya agera kuri 66 yubakiwe abaturage babaga muri ntuye nabi ndetse nababaga muri nyakatsi.

Abatuye Umudugudu wa Mbeho bavuga ko basinzira bakabona agatotsi

Mukashyaka Clarisse Ntamenya niba imvura iri kugwa mu ijoro

Ibiro by’akagari ka Bwiza

Venuste Habineza/Muhuza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *