Gisagara: Gukora ibiteza imbere Umugore byazamura imibereho y’Umuryango

Ubukungu

Ibi ni ibyagarutsweho n’Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata 2021 mu ruzinduko Abayobozi b’aka Karere bagiriye mu Murenge wa Kigembe aho baganiriye n’Abaturage ku birebana no gukomeza kwicungira umutekano kandi bagakomeza kwirinda icyorezo cya Covid 19 barushaho kwitabira gahunda za leta harimo gutanga ubwisungane mu kwivuza hakiri kare no kwitabira gahunda ya Ejo heza mu rwego rwo kuzigamira izabukuru.

Nyuma yo guhabwa impanuro n’ubuyobozi bw’akarere abaturage b’Umurenge wa Kigembe biyemeje ko ibibazo bibangamiye Umuryango buri wese agomba kubigira ibye bityo Umuryango ukarushaho gutera imbere.

Ndanga Theoneste utuye mu Kagali ka Gatovu,mu Mudugudu wa Janja, yagize Ati:” ibibazo bibangamiye abaturage,bizakemuka ari uko buri wese muritwe nk’Umuturage abigize ibye”. Akomeza yemeza ko isibo ikoze neza Imihigo yakweswa kandi buri wese agatera imbere.

Murashi Ignace utuye mu kagali  ka Mweko,yemeza ko Umuturage afite uruhare mu iterambere ry’Umuryango,kandi uruhare runini ruri mu biganza by’umugore Kugira ngo imibereho y’Umuryango izamure urwego, bityo nk’abaturage bagomba guharanira kubaka Umuryango ushingiye ku bwumvikane ariko cyane cyane Umugore agahabwa ubushobozi bwo gukora kuko iyo umugore asubijwe inyuma Umuryango udatera imbere.

Ubuyobozi bwashishikarije abitabiriye inama kurushaho gukora ibyateza imbere Umuturage kugirango imihigo yeswe uko bikwiye,banagaragarijwe imihigo igomba gushyirwamo imbaraga nkuko byagaragaye ko hari ikiri inyuma. Abitabiriye  inama bijeje Ubuyobozi  ko bagiye gushyira mubikorwa inama n’impanuro bagiriwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingonga Jerome yasabye abaturage b’Umurenge wa Kigembe kurangwa n’umurimo baharanira kuzamura imibereho myiza mu rwego rwo kwesa imihigo kuko byose utabigeraho udashyize imbaraga mu gukora. Yagize ati:” Mugomba Kurangwa n’ubushake,mugakora  cyane kandi mu gakora mutikoresheje ibi bizabafasha mu iterambere, kandi mugaharanira gutera intambwe igana aheza kugira ngo kigembe yanyu mwese imihigo.”

Uretse kuba Umurenge wa Kigembe uri ku isonga mu guhashya icyorezo cya Covid-19 bafite imishinga itandukanye harimo n’umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’uruzi rw’akanyaru wafashije abaturage kwiteza imbere.

Umurenge wa Kigembe ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara ko mu Ntara y’amajyepfo.

 

Bibukijwe ko Umutekano ari ishingiro ryo gukora batekanye

Iyi nama yaririmo inzego z’umutekano ku rwego rw’akarere

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo

 

Venuste Habineza/Muhuza.com

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *