Gisagara –Kigembe: Abaturage bafashijwe gutandukana n’ikibazo cy’ubwiherero butujuje ubuziranenge

Ubuzima

Ubwiherero iyo budakorewe isuku akenshi bituma isazi n’utundi dukoko twidegembya bishobora gukurura indwara z’ibyorezo ziterwa n’isuku nke.

Kuya 20 Werurwe 2021 abaturage b’Umurenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara bahawe urutindo rw’ubwiherero(Slabs) rugamije kubafasha kugira isuku hirindwa indwara ziterwa n’umwanda. Mbere yo gushyikirizwa izi ntindo abaturage babanje kuganirizwa n’ubuyobozi ku bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Abaturage b’umurenge wa Kigembe bavuga ko bashima uburyo ubuyobozi bushakira abo bayobora iterambere ryiza bityo nabo nyuma yo kwerekwa uko izi ntindo(Slabs) z’umusarane zikoreshwa  bagiye kwita ku isuku yabo dore ko hari bamwe bagaragaza ko batari bazi ko kugirira isuku nke umusarane bishobora kuba isoko y’indwara zituruka ku mwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe Bigwi Alain yasabye abaturage kugira isuku kandi bagaharanira gukora ibikorwa bibateza imbere. Yagize ati:”Nibyiza ko muhora mutekereza k’ubuzima bwanyu mwita cyane ku isuku yaba iy’umubiri,ibikoresho mukoresha,mutibagiwe n’isuku yo mu bwiherero kuko ari ahantu mukoresha cyane ariko mudakunda kwibuka ko igihe hatagiriwe isuku hashobora kubateza indwara, Ni ngombwa rero kwibuka gupfundikira imisarane yanyu”. Usibye ibijyanye n’isuku kandi yabasabye gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 birinda ingendo zitabafitiye akamaro.

Mu kuzamura igipimo cy’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko gahunda za leta abatanyabikorwa batandukanye kubufatanye na Dasso hatanzwe intindo z’ubwiherero (Slabs) 43 mu bikorwa bya Kira wigire.

Emma Marie Bana  umukozi muri World Vison Rwanda – Ishema Cluster mw’ ishami ry’ubuzima, amazi isuku n’isukura avuga ko bahisemo gufatanya n’imiryango kwimakaza umuco w’isuku n’isukura; bakaba barashyikirije Imiryango imwe n’imwe itishoboye iri muri gahunda ya wa World Vison Rwanda Kira wigire yo mu murenge wa Kigembe amabati ndetse na Slabs mu rwego rwo kuyifasha kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Amazi meza, ubwiherero bufite ibyangombwa by’ibanze, n’umuco wo kugira isuku ni ibintu by’ingenzi mu mibereho n’imikurire y’abana ariyo mpamvu bahisemo no gushyira Ubwiherero ku mashuri kugirango abana ku ishuri babone ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Mu Murenge wa Kigembe hakaba hateganwa gutangwa slabs zingana na 72 aho buri rugo ruzajya ruhabwa imwe imwe.  Izo slabs zatanzwe na World vision Rwanda kandi imiryango yazihawe yari yabanje gushyikirizwa amabati yo gusakara ubwiherero bwabo.

 

 

 

Abaturage bigishijwe uko Slabs zikoreshwa

 

Venuste Habineza/Muhuza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *