Gisagara-Kigembe: Ba Mutima w’urugo batangiye kwigishwa umwuga w’ubudozi

Ubukungu

Izi nyigisho z’ubudozi ba mutima w’urugo bazitangiriye mu kigo kigisha imyuga giherereye mu Murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara, zikaba zaratangiranye n’ikiruhuko cy’abanyeshuri aho bagiye kwiga kudoda muri ibi biruhuko ndetse igikorwa kikazakomeza kugeza ku mezi atandatu.

Aba ba mutima w’urugo bagera kuri 25 baturuka mu mudugudu w’Akamweko mu kagali k’Agahabwa Umurenge wa Kigembe bakaba ari abize gusoma no kwandika bacikirije amashuri, bakaziga amasomo arimo kudoda bisanzwe bakoresha imashini zisanzwe mu gihe kandi harimo nizizajya zisirifira, izandika ku myenda n’iziboha imipira y’imbeho yo kwambara.

Aba ba Mutima w’urugo uko ari  25 batangiye izi nyigisho z’ubudozi muri TVET Kigembe, bavuga ko biteze impinduka ku mibereho y’imiryango yabo harimo kubafasha kwivana mu bukene mu gihe bazaba barangije aya masomo, aho bavuga ko bizabafasha  kwizigama,|kwikemurira ibibazo bimwe bajyaga bahura nabyo mu ngo zabo byatumaga rimwe na rimwe babura aho bakura amafaranga yabasha mu buzima buciriritse bwa buri munsi.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe Bigwi Alain Lorain yavuze ko uyu mudugudu wa Kamweko mu kagari k’Agahabwa ari umudugudu ntangarugero ukaba n’uwa Mutima w’urugo. Aho avuga ko aba bahawe amahirwe ari  abagore batuye muri uyu Mudugudu bize gusoma no kwandika ariko bacikiriza Amashuri. Usibye kuba uyu Mudugudu ariwo watoranijwemo ba Mutima W’urugo  ni nintangarugero mu murenge wa Kigembe,ukaba ufite umuhigo wo kuzamura ubumenyi-ngiro bw’abagore batagize amahirwe yo kurangiza kwiga amashuri asanzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge avuga ko aya masomo aje kuzamura ubumenyi-ngiro bw’abagore batuye uyu Mudugudu ntangarugero. Ati´´Nk’aba Mutima w’urugo ni amahirwe yo kubyaza umusaruro ibi bikoresho bishya binyuranye bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu. Nyuma y’aya mezi 6,buri mugore muri aba 25,duteganya ko azaba afite ubumenyi n’ ubushobozi bwo kubyaza umusaruro aya masomo ari guhabwa muri gahunda yo kwigira no guhindura uburyo bw’imibereho y’Umuryango we”.

Mbarushimana Jean Damascene Umuyobozi wa TVET KIGEMBE,avuga ko kwiga umwuga w’ubudozi bisaba ko uwiga aba afite ubumenyi bwo gusoma no kwandika,by’umwihariko akamenya imihiriko neza,ibindi biziraho muri iri shuri hakaba hari abarimu b’inzobere bafite impamyabumenyi n’uburambe mu kazi ko kudoda.

Aya masomo  akazarangira mu gihe kingana n’amezi 6 gitwaye asaga 2,250,000Frws,bivuze ko gifite agaciro gasaga 375,000Frws/Ukwezi, kikaba cyaratewe inkunga n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigembe,ikigo cy’imyuga cya TVET Kigembe ku bufatanye na wa World Vision Rwanda.

Imashini zahawe ba Mutima w’Urugo mu Murenge wa Kigembe

Imashini bazajya bigiraho harimo ni zisirifira

Venuste Habineza/Muhuza.com

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *