Gisagara-Kigembe:Abanyeshuri ntibagicumbikishwa mu baturanyi bavuye kwiga

Ubukungu

Nyuma y’igihe kirekire iteme rihuza utugali twa Gatovu na Rubona two mu murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara ryanyurwagamo n’umugezi wa Nkomane ryangiritse abaturiye iri teme nabarikoreshaga mu ngendo zabo za buri munsi bavuga ko ryari ryarabashyize mu bwigunge kuko uretse kuba ryari ryarahagaritse imigenderanire hagati y’utugali twombi ryatumaga n’abana babaga bagiye kwiga mu kagali ka Rubona bararaga nzira abandi bagacumbika iyo imvura yagwaga.

Mukampazimpaka Donathile utuye mu Mudugudu wa Kigarama akagali ka Gatovu avuga ko iri teme ritarakorwa ryari riteye ubwoba kuko abatuye akagali ka Rubona byabagoraga kugera mu kagali ka Gatovu ndetse iyo boherezaga abana kwiga I Rubona wasanganga batabona uko bataha iyo imvura yagwaga,ibi bikaba byaranatumaga rimwe na rimwe batarema udusoko tw’ikigoroba batinya ko imvura yabasanga hakurya y’umugezi bakarara nzira.

Nyuma y’uko iri teme ryuzuye ndetse rigatahwa ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga 2021 ubwo hizizwaga umunsi wo kwibohora abarikoresha bagaragaje ko bishimiye ko batakirara nzira ndetse n’imyaka yabo itagitwarwa n’amazi kuko iyo ryuzuraga wasanganga imyaka yabo yatwawe bigatuma bicwa n’inzara.

Nyandwi Emmanuel utuye mu kagali ka Gatovu avuga ko nyuma yo kuzura kwaryo ubu Abana babo basigaye bajya kwiga badafite impungenge ko bari burare mu baturanyi babuze aho banyura kuko ubu noneho ryubatswe mu buryo burambye,Emmanuel avuga ko kuba iri teme ryatashywe ku munsi wo kwibohora ari ibyerekana uruhare leta igira mu guha agaciro abaturage bayo bityo akumva ko kuri we yibohoye mu iterambere kuko batazongera guhera mu bwigunge.

Abaturage bashima ko nubwo iri teme rizabafasha kwivana mu bwigunge bagenderanirana ryanabafashije kwikura mu bukene kuko igihe ryubakwaga bahabonye imirimo bakuramo amafaranga yabafashije kubaho mu miryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gisagara Habineza Jean Paul watashye ku mugaragaro iri teme avuga ko koko abaturage bari bari mu bwigunge igihe kirekire ndetse ryatumaga ubuhahirane butagenda neza ariko ubu abaturage bishimye kuko bongeye kubona uko bazajya bagenderanirana, yongeraho ko kuba byari biri mu muhigo w’akarere ari kimwe mu byatumye gukorera k’umuhigo bifasha n’abaturage,avuga ko ari uburyo kandi bwo kwibohora ariko bagana mu mibereho myiza y’abaturage.

Iteme rya Nkomane ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2019 ryuzura ritwaye amafaranga angana na miliyoni ijana na mirongo itanu na zirindwi (157.000.000Frws)  muri gahunda y’imihigo ya 2020/2021 rikaba rihuza utugali two mu murenge wa Kigembe aritwo Gatovu na Rubona.

 

Umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu Habineza Jean Paul niwe wafunguye ku mugaragaro iteme rya Nkomane

 

 

Ubu noneho imigenderanire ni yose ntawugicumbika hakurya y’umugezi

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigembe: Bigwi Alain Lorain

 

Iri teme ryatwaye agera kuri miliyoni 157 Frws

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *