Guhinga ibiti by’imbuto ziribwa ni n’intambwe yo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere – PIASS

Ibidukikije

Ishuri rikuru ry’abaporotesitanti(PIASS) ivuga ko guhinga ibiti by’imbuto ziribwa, uretse kuba bigira uruhare mu guhangana n’indwara ziterwa n’imirire mibi ni n’intambwe yo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, kuko ibi biti binagira uruhare mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ibi, iyi Kaminuza yabivugiye mu gikorwa cyo gutanga ingemwe z’ibiti by’imyembe ku baturage bo mu murenge wa Tumba, ho mu karere ka Huye cyabereye ku biro by’uyu murenge ku wa mbere taliki ya 08 Gashyantare, 2021 nk’imwe muri gahunda y’amasezerano y’imyaka itanu ifitanye n’uyu murenge, mu mikoranire itandukanye mu buryo bw’iterambere ry’uyu murenge n’uburyo iyi kaminuza ikorana n’uyu Murenge(Out Reach Program).

Iyi gahunda nk’imwe mu nkingi z’ibikorwa bakora muri Kaminuza, harimo gahunda yo gukomeza gukangurira abaturage gukomeza guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, no kureba uburyo byakumirwa no mu bihe bizaza (Climate Change Awareness Project), hagendewe ku mibereho myiza y’abaturage.

Ni gahunda bahisemo gutanga ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa, aho ikiciro cya mbere batanze ingemwe za Avoka zigera kuri 300 naho kuri iyi nshuro hakaba hatanzwe ingemwe z’Imyembe.

Kuri iyi nshuro hatanzwe ingemwe zigera 145, aho byahawe abayoyozi b’ibigo by’amashuri abanza bitanu, birimo ishuri ribanza ry’Urunana, Amizero, Ikibondo, Academi na Mpare aho buri kigo cyahawe ibiti icumi icumi n’abafite ingo mbonezamikuri y’abana bato(ECD) bahabwa bitanu bitanu.

Zimwe mu ngemwe z’ibiti by’Imyembe zatanzwe

Cyemezo Lilian uhagarariye urugo mbonezamikurire y’abana bato ryitwa Itetero, riherereye mu mu Dugudu w’Agasengasenge, akagari ka Cyarwa na Nsazimana Jean Baptiste, umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza ry’Amizero riherereye mu Mudugudu Berwa, akagari ka Gitwa ni bamwe mu bahawe ibi biti. Bavuga ko bizabafasha kugira umwuka mwiza no gufasha abana kurya ku mbuto zigitoshye, kuko izo bagura hari igihe ziba zarasaziye mu masoko.

Umuziranenge Gloriose, Umuyobozi ushinzwe agashami k’ibidukikije mu ishuri rikuru ry’abaporotesitanti(PIASS) riherereye ku i Taba, mu Karere ka Huye, avuga ko uretse kuba izi mbuto ziribwa zigakumira indwara zituruka ku mirire mibi, impamvu bahisemo gutanga ingemwe z’imbuto ziribwa, ari no mu rwego rwo gukangurira abaturage guhinga ibihingwa bibafitiye akamaro kenshi.

Ati” Ntabwo twatanze ibiti bibonetse byose, ni ukugirango bitume bagira ubuzima bwiza, mu by’ukuri n’ibyo biti bikomeza biyungurura umwuka duhumeka, murabizi ko umwuka mwiza duhumeka(Oxygen) uyungururwa n’ibiti, dukeneye ikirere gisa neza, ibyo bizatuma tubasha guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere.”

Migabo Vital, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, yasabye abahawe ibiti kuzabyitaho bigakura neza ndetse n’abandi bose arabakangurira guhinga imboga n’imbuto, cyane cyane ibiti by’imbuto ziribwa, kuko bitanga umusaruro mwinshi kuko bitunga benshi, bigatanga amafaranga nsetse bikanagira uruhare muguhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati” Turabakangurira ko nibura buri muntu agira igiti yateye cyitwa icye n’umwana akagitera bigatuma akura anafite izo nshingano zo kukitaho kikazamugirira akamaro.”

Guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ni uruhare rwa buri wese kuva ku mwana muto kugeza ku muntu mukuru, kuko hindagurika ry’ikirere riterwa n’ibikorwa bya muntu  bikorwa hirya no hino birimo itemwa ry’amashyamba n’ibindi. Ibyo byose bigira ingaruka zitandukanye ku binyabuzima byose, zirimo kwangirika kw’umwuka mwiza duhumeka, ihindagurika ry’ibihe, imyuzure, izuba ryinshi, amapfa n’ibindi.

Ingemwe z’ibiti by’imyembe bahawe byera hagati y’imyaka itatu n’ine. Ababihawe barasabwa kuzabera ishuri abandi batabihawe, bakajya bigira kubabihawe. Gusa hari gahunda ko iki gikorwa kizakomereza n’ahandi ndetse byumwihariko Umurenge wa Tumba hari gahunda ko hazaterwamo ibiti by’imbuto ziribwa bisaga 1500. Ibi biti byose biri gutangwa bitunganyirizwa muri PIASS.

Migabo Vital, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, yasabye abahawe ibiti kuzabyitaho
Umuziranenge Gloriose, Umuyobozi ushinzwe agashami k’ibidukikije mu ishuri rikuru ry’abaporotesitanti(PIASS) atanga ingemwe z’imyembe

 

Nsazimana Jean Baptiste, umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza ry’Amizero, umwe mu bahawe ingemwe z’ibiti by’imyembe
Cyemezo Lilian uhagarariye urugo mbonezamikurire y’abana bato ryitwa Itetero, nawe yahawe ingemwe z’ibiti by’imyembe

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *