Guinea: Habonetse abantu ba mbere bishwe na Ebola kuva mu 2016

Ubuzima

Abantu batari munsi ya batatu bishwe na Ebola muri Guinea-Conakry, mu gihe abandi batanu bayisanzwemo, nkuko abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi babivuga.

Barwaye gucibwamo, bararuka ndetse bava amaraso nyuma yo kwitabira umuhango wo gushyingura.

Hagati y’umwaka wa 2013 n’uwa 2016, abantu barenga 11,000 barapfuye muri Afurika y’uburengerazuba bazize ikiza cya Ebola, cyatangiriye muri Guinea.

Ariko, mu guhangana n’icyo kiza cya Ebola hakozwe inkingo nyinshi, kuva icyo gihe zikaba zarakoreshejwe no muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo nyuma yuko Ebola naho ihagaragaye.

Ebola ikwirakwizwa no kugira aho umuntu ahurira bya hafi n’abayirwaye

Ebola igera ku bantu iyo bagize aho bahurira bya hafi n’inyamaswa zayanduye, zirimo izo mu muryango w’inguge, uducurama n’impongo (antilopes) zo mu ishyamba.

Igakwirakwira mu bantu begeranye n’amaraso yanduye, amatembabuzi yo mu mubiri cyangwa mu buryo buziguye ikandurira mu kwegerana n’ahantu handuye.

Imihango yo gushyingura yitabirwa n’imbaga y’abantu, aho hari abantu basukura umurambo w’uwapfuye, ishobora kuba uburyo bukomeye bwo gukwirakwiza ubwandu bwa Ebola iyo igitangira kugaragara.

Imirambo y’abishwe na Ebola iranduza mu buryo bwihariye. Igihe Ebola imara itaragaragaza ibimenyetso gishobora kuva ku minsi ibiri kugeza ku byumweru bitatu.

Dr Sakoba Keïta, ukuriye urwego rw’ubuvuzi rwo muri Guinea, yavuze ko harimo gupimwa abandi bantu ngo harebwe uko ibintu bihagaze mu karere k’amajyepfo ashyira uburasirazuba kari hafi y’umujyi wa Nzérékoré.

Yavuze ko abakora mu rwego rw’ubuvuzi barimo gushakisha abanduye no kubashyira mu kato.

Madamu Matshidiso Moeti, ukuriye igice cy’Afurika mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), yanditse kuri Twitter ko OMS “irimo gukaza ingamba zo kwitegura no kugoboka” kubera ko bishoboka ko Ebola yakongera kwibasira Guinea.

Ikiza cya Ebola muri Afurika y’uburengerazuba ni cyo cya mbere cya Ebola cyahitanye abantu benshi cyane ku isi.

Ebola ni iki?

  • Ebola ni virus ibanza gutera umuntu guhinda umuriro vuba, gucika intege bikomeye, kuribwa ingingo no kubabara mu muhogo
  • Hakurikiraho kuruka, guhitwa no kuvira imbere n’inyuma
  • Abantu bayanduzwa n’amatembabuzi ayo ari yo yose y’umuntu wayanduye
  • Abayirwaye kenshi bicwa n’umwuma, n’ingingo z’imbere mu mubiri zangirika ari nyinshi

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *