Gutoza abana kuvugira inkuru mu ruhame bakiri bato,bibafasha kuvugira mu ruhame badategwa – Eden School (Amafoto)

Umuco

Ishuri ribanza ryigenga rya Eden (Eden School) riherereye mu mudugudu w’ubumwe, mu kagari ka Cyimana, umurenge wa Tumba, akarere ka Huye, rivuga ko gutoza abana binyuze mu kuvugira inkuru mu ruhame bakiri bato, ari umuco n’umwitozo mwiza ubafasha mu mivugire badategwa aho bibafasha kuvugira mu ruhame, gutsinda ibizamini by’akazi bibazwa mu mvugo n’ibindi.

Ibi, iri shuri ryabitangarije mu marushanwa ryateguriye abana baryigamo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatanu, binyuze mu kuvugira inkuru ziri mu rurimi rw’iCyongereza (ku biga mu mwaka wa kane n’uwagatanu) cyangwa Igifaransa (ku biga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu) mu ruhame(imyandiko) badasoma, nyuma itsinda rigizwe n’abantu batatu ndetse n’umubobozi w’ishuri bakababaza ibibazo bijyanye n’iyo nkuru yabo bagahita basubiza.

Byateguwe binyuze mu marushanwa ku rwego rw’ishuri, aho hatoranwamo abana babiri babiri bahize abandi kuva mu wa mbere kugeza mu kane uretse abo mu mwaka wa gatanu(5) hatoranywamo batandatu bagomba guhatana ukwabo, kuko bo bisimbuyeho mu bumenyi, hagatoranywamo uzahiga abandi kuri ibi byiciro bibiri, ku rwego rw’ikigo.

Shema Uziel, umwana wiga mwaka wa gatatu, kuvugira inkuru mu ruhame adasoma mu gitabo, bimwungura ubwenge.

Ati” Inkuru navuze nayisomye mu gitabo cy’icyongereza, icyo binyungura ni ubwenge, kuko ubwenge buva mu kwiga.”

Isheja Shimwa Rivine, wiga mu mwaka wa gatanu, avuga ko bimufasha gutinyuka.”

Ati “Kugira ngo menye mu mutwe uriya mwandiko navuze, byantwaye iminsi ibiri. Icyo byamfashije ni ugutinyuka, kuko kujya imbere y’abantu nkavuga nta soni ufite wisanzuye bimfasha gutinyuka.”

Naricisse Bugirande, Umwe mu babyeyi bitabiriye aya marushanwa, avuga ko byamushimishije cyane ndetse ko bari inyuma iki kigo bateza imbere uyu muco mwiza.

Ati “Byanshimishije cyane, iki kigo tukiri inyuma y’ubuyobozi bw’ikigo kugira ngo bakomeze guteza imbere iki kigo, kuko biragaragaza ko abana bacu bashobora kuzavamo abana b’abahanga cyane, babasha kwiyereka.

Bugirande, akomeza avuga ko yatunguwe ni ukuntu abana bato bavuga ntaho basoma bakabasha no gusubiza ibibazo, Atari ugusubiza mwarimu gusa ahubwo no gusubiza ibyabajijwe n’abandi bana bagenzi babo. Akavuga ko by’umwihariko n’umwana we ibyo bintu atari abimuziho ko abizi gusa yari azi ibisanzwe byo mu inshuri gusa, ibintu avuga ko nawe ubwe nk’umubyeyi nta ruhare yabigizemo amufasha uretse umukoro yatahanye (Homework).

Niyonshimira Sostene, umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza rya Eden School, avuga ko gutoza abana kuvuga mu ruhame binyuze mu kuvugira inkuru mu ruhame bakiri bato, bibungura ubumenyi bwo kuvugira mu ruhame badategwa.

Ati”Ibi byari mu byifuzo byange mu myaka myinshi ishize, kuko uburezi mbumazemo igihe kinini, ariko numvaga nafasha aban kuvuga. Cyane ko narebye mu buzima busanzwe hano mu Rwanda, abantu benshi bafite ikibazo cya interiviyu(Interview) umuntu akibura. Yakwandika ukabona arabyandika neza ariko kuvuga ugasanga ni ikibazo.”

Niyonshimira, akomeza avuga ko aribwo yahisemo gutoza abana ashinzwe bakiri bato kuba yabasha kuvugira imbere y’abantu, akaba yabasha gufata inkuru yo mu Kinyarwanda akayihindura we akayivugira imbere y’abantu mu cyongereza,

Ibi uretse kuba bitoza abana kumenya kuvugira imbere y’abantu kandi mu ndimi z’amahanga badategwa, ni bimwe mu bikundisha abana ururimi ndetse nibakura bikazabafasha gutsinda ibizamini by’akazi bibazwa mu mvugo (Interview), mu ndimi zinyuranye, kuvuga neza amagambo (Prononciation) no kumenya amagambo mashya.

Ni amarushanwa akaba ari ngaruka gihembwe, uretse kuba atagamije gutanga ibimbo ahubwo ari ubumenyi bwo kuvuga mu ruhame badategwa kandi mu ndimi z’amahanga, uwatsinze ahabwa ibimbo bigenewe abana.

Ishuri ribanza rya Eden School, ryashinzwe n’ababyeyi bishyize hamwe mu mwaka wa 2018, ryigamo abana 294 barimo abakobwa 154 n’abahungu 140.

Abiga kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri y’inshuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza biga mu rurimi rw’igifaransa naho abiga guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu bakiga mu cyongereza.

Niyonshimira Sosthène,  umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza rya Eden School, avuga ko gutoza abana kuvugira inkuru mu ruhame bakiri bato, bibafasha kuvugira mu ruhame badategwa

Naricisse Bugirande, Umwe mu babyeyi bitabiriye aya marushanwa, avuga ko byamushimishije cyane ndetse ko bari inyuma iki kigo bateza imbere uyu muco mwiza.

 

 

 

Haba hari n’itsinda ry’abarimu bababaza ibibazo ku nkuru bavuze, nabo bagahita babisubiza

Ishuri ribanza ryigenga rya Eden (Eden School)

1 thought on “Gutoza abana kuvugira inkuru mu ruhame bakiri bato,bibafasha kuvugira mu ruhame badategwa – Eden School (Amafoto)

  1. Iri shuri niryiza cyane kandi Ritanga uburezi bufite ireme
    Rifite Abarimu bafite Uburambe kandi bazi inshingano yo kurera
    Kuharerera ni Umugisha utangaje.
    Nange nimbyara nzahazana Abana bange
    Bayobozi beza mube mumbikiye Umwanya ntazasanga haruzuye ,dorembisabye hakirikare.
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *