Hagaragajwe uburyo bwo gutanga ubusabe ku bifuza kwiga porogaramu nshya igenewe umufasha w’umuforomo

Ubuzima

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), binyujijwe mu bunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima(HRHS), ku gatatu taliki ya 29 Nzeri, 2021 yatangaje ko abanyarwanda bifuza kwiga mu mwaka w’amashuri 2021-2022 ko abifuza kwiga porogaramu nshya y’abafasha b’abaforomo batanga ubusabe bwabo bifashishije uburyo bw’Ikoranabuhanga.

Binyujijwe mu itangazo, kuri porogaramu nshya igenewe umufasha w’umuforomo (associate nursing program), bavuga ko abifuza kwiga muri iyo porogaramu ari abumva baratsinze amasomo y’Ibinyabuzima (Biology), Ubutabire (Chemistry) n’Icyongereza (English), aho basaba banyuze kuri iyi link: https://nesa.gov.rw/services-1

Iyi porogaramu nshya y’abafasha b’abaforomo yashyizweho kugira ngo batangire gutozwa kare binyujijwe mu gutanga ubumenyi n’inama ku mwuga w’igiforomo no ku iterambere ryawo mu byiciro bitandukanye, hagamijwe kuzamura urwego rw’imitangire ya serivise z’Ubuzima.

Iyi igenewe icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye(A-Level), ku banyeshuri barangije batsinze icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level), bashaka gukurikirana igiforomo nk’umwuga aho ku ikubitiro, izatangizwa mu bigo birindwi(7).

Aba bafasha b’abaforomo bazaba bashobora gukomeza amasomo y’igiforomo n’ububyaza muri Kaminuza no muyandi mashami yigisha ibijyanye n’ubuzima bw’umuntu cyangwa ayasiyansi.

Photo: (Internet)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *