Haiti: Umutingito uri ku gipimo cya 7.2 wishe abantu 304

Ibidukikije

Umutingito w’isi ukomeye wibasiye igihugu cya Haïti cyo mu birwa bya Caraïbes wica abantu batari munsi ya 304 unakomeretsa abandi barenga 1,800.

Uyu mutingito (nyamugigima mu Kirundi) wo ku gipimo cya 7.2 washegeshe igice cy’uburengerazuba bw’igihugu mu gitondo cyo ku wa gatandatu, usenya inyubako izindi urazangiza, zirimo nk’insengero n’amahoteli.

Minisitiri w’intebe yavuze ko habayeho “kwangirika gukomeye henshi”, atangaza igihe cy’ibihe bidasanzwe kizamara ukwezi.

Haïti iracyagerageza kuva mu makuba yasizwemo n’umutingito wishe abantu ukanangiza byinshi wo mu 2010.

Izingiro ry’umutingito wo ku wa gatandatu ryari ku ntera ya kilometero hafi 12 uvuye mu mujyi wa Saint-Louis-du-Sud, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika kigenzura ibibera mu nda y’isi cya US Geological Survey (USGS).

Abantu batari munsi ya 304 bishwe n’uyu mutingito naho abandi benshi barakomereka

Umutingito wumvikanye mu murwa mukuru Port-au-Prince utuwe mu buryo bw’ubucucike, uri ku ntera ya kilometero 125 uvuye ku izingiro ry’uyu mutingito, ndetse wumvikana no mu bihugu bihana imbibi na Haïti.

Christella Saint Hilaire, utuye hafi y’izingiro ry’aho umutingito washegeshe bikomeye, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Ingo nyinshi zasenyutse, abantu bapfuye naho abandi bamwe bari ku bitaro”.

Minisitiri w’intebe Ariel Henry yavuze ko yakusanyije itsinda ryo gukora mu bikorwa byo kugoboka abagizweho ingaruka n’uyu mutingito.

Yagize ati: “Ikintu cy’ingenzi ni ugutabara abarokotse benshi bashoboka bakirengeweho n’ibyabaguyeho”.

“Twamenye ko ibitaro by’aho byabereye, by’umwihariko ibyo muri Les Cayes, byarengewe ubushobozi n’abantu bakomeretse n’abavunitse”.

Bwana Henry, nyuma yahishuye ko yagurutse n’indege agendera ku butumburuke bwa hafi agenzura ibyabaye muri komine (akarere) ya Les Cayes.

Perezida w’Amerika Joe Biden yahaye uruhushya “igikorwa cy’ubutabazi cy’Amerika cy’aka kanya” cyo gufasha Haïti.

Yanavuze ko ikigo cy’Amerika cyo gutanga imfashanyo cya USAID, kigiye gukora mu gufasha ibikorwa byo “kugenzura ibyangiritse no gufasha mu bikorwa byo kuzahura abakomeretse n’abagomba ubu kongera kubaka”.

Yagize ati: “Mu gisanzwe ari igihe kigoye ku baturage ba Haiti, mbabajwe n’umutingito wangije byinshi cyane”.

Mbere yaho, ikigo USGS cy’Amerika kigenzura iby’imitingito cyari cyaburiye ko uwo mutingito washoboraga kwica ukanakomeretsa abantu babarirwa mu bihumbi.

Cyanavuze ko muri ako karere hagiye humvikana indi mitingito myinshi nyuma y’uwo, harimo n’uwari ku gipimo cya 5.8.

Inyubako zo muri komine ya Les Cayes zashenywe n’uwo mutingito zisigara zimeze nkaho ari utuvungukira

Umutingito wibasiye Haïti mu 2010 wishe abantu barenga 200,000 unangiza byinshi mu bikorwa-remezo, ndetse ujegajeza ubukungu bw’iki gihugu gisanzwe ari cyo cya mbere gicyennye cyane ku mugabane w’Amerika.

Uyu mutingito wo ku wa gatandatu ubaye mu gihe iki gihugu kiri mu bibazo bya politiki byatewe n’iyicwa rya Perezida mu kwezi gushize.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *