Hamuritswe ‘Sexy Offender Registry’ Igitabo kigaragaza urutonde rw’abahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubuzima

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof), ku wa 11 Ukwakira, 2021 yatangaje ko Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika, bwamuritse ‘Sexy Offender Registry’ Igitabo kigaragaza urutonde rw’abahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika, bwamuritse ‘Sexy Offender Registry’ Igitabo kigaragaza urutonde rw’abahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo no gusambanya abana.

Angélique Habyarimana, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije wa Repubulika yavuze ko iki gitabo ku ikubitiro kigaragaza imyirondoro yuzuye y’abantu 322 bahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati” Iki gitabo ku ikubitiro kigaragaza imyirondoro yuzuye y’abantu 322 bahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uru rutonde ruboneka unyuze kuri: sor.nppa.gov.rw

Dr. Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi, umwe mu bitabiriye uyu muhango, yasabye ababyeyi kongera imbaraga mu kurinda abana b’abakobwa ihohoterwa.

Ati” Ababyeyi barasabwa kongera imbaraga mu kurinda abana b’abakobwa ihohoterwa babarinda kujya ahantu hose bashobora guhura n’ingorane zo gukorerwa ihohoterwa.”

Dr. Uwamariya kandi, akomeza asaba ababyeyi kwita ku nshingano zabo z’ibanze zo kubaha uburere bubafasha kwirinda kugwa mubishuko.

Ati”Ababyeyi barasabwa kandi kwita ku nshingano zabo z’ibanze zo kubaha uburere bubafasha kwirinda kugwa mubishuko.”

Abana b’abakobwa bakangurirwa kurangwa n’indangagaciro zikwiye umwari w’u Rwanda zirimo kwiyubaha no kwihesha agaciro, gukunda umurimo, ubupfura, n’izindi babasha gutorezwa mu muryango, mu mashuri n’ahandi.

Dr. Uwamariya, yibukije ko mu rugamba rwo guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana, hakenewe kubonamo inzego zose.

Ati” Mu rugamba rwo guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana, dukeneye kubonamo inzego zose: ababyeyi, abarezi, inzego z’umutekano, inzego z’ubutabera, inzego z’abikorera, abayobozi n’abakozi mu nzego bwite za Leta, n’abandi, dutahiriza umugozi umwe dukumira icyaha.”

Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, ishyiraho ingamba zitandukanye zibafasha guhabwa uburenganzira mu nzego z’ uburezi, ubuzima ubutabera n’izindi.

Dr. Uwamariya Valentine ,Minisitiri w’Uburezi

 

Photo: Migeprof

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *