Hatangajwe ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2021/2022

Ubukungu

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (Mineduc), ku wa kane taliki ya 02 Nzeri, 2021, yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangira mu Ukwakira uyu mwaka ku banyeshuri biga mu mashuri Abanza, Ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022, yashyizwe ahagaragara igaragaza ko umwaka w’amashuri uzatangira tariki ya 11 Ukwakira 2021, ukarangira tariki ya 15 Nyakanga 2022.

Muri iyo ngengabihe kandi igaragaza ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 11 ukwakira kikasazozwa ku wa 24 Ukuboza 2021.

Mineduc, ivuga kandi ko igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama gisozwe ku wa 31 Werurwe 2022, na ho icya gatatu gitangire ku wa 18 Mata gisozwe ku wa 15 Nyakanga 2022.

Biteganyijwe ko ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza bizakorwa ku wa 18 Nyakanga kugeza ku wa 20 Nyakanga 2022.

Ku ruhande rw’abasoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye n’ay’imyuga bo bazakora ibizamini ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 5 Kanama 2022.

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *