Hatangajwe itariki izasohorerwaho amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri yisumbuye

Ubukungu

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda(MINEDUC), ku wa gatanu taliki ya 12 Ugushyingo, 2021 yatangaje ko izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, uwa 3 w’amashuri nderabarezi n’uwa 5 (L5) w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ku wa mbere tariki 15/11/2021 saa 14h00.

Aba banyeshuri basoje amashuri yisumbuye, bakoze ibizamini hagati ya tariki 20 Nyakanga kugeza tariki 27, mu gihe ibizamini ngiro byakomeje kugeza tariki 30 Nyakanga.

MINEDUC, ibinyujije ku rukuta ryayo rwa Twitter, ivuga amanota y’aba banyeshuri basoje, azasohoka tariki 15 Ugushyingo, 2021 saa 14h00.

Iti” Turamenyesha abanyeshuri, ababyeyi n’Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, uwa 3 w’amashuri nderabarezi n’uwa 5 (L5) w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro tariki 15/11/2021 saa 14h00.”

Byari biteganyijwe ko abazakora ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021, ari 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892. Ni mu gihe mu 2019 ibizamini nk’ibyo byakozwe n’abanyeshuri 52.291.

Mu mashuri ya TVET, abagombaga gukora ibizamini bya Leta uyu mwaka wa 2021, bagera ku 22.910, bakazakorera muri sentere z’ibizamini zigera ku 149.

 

 

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *