Hatangijwe “Umuganga Sacco”

Ubukungu

Abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bishyiriyeho Koperative y’Abaganga yo kuzigama no kugurizanya [Umuganga Sacco] yihariye ku bakozi bo kwa muganga n’abakora mu rwego rw’Ubuzima mu Rwanda.

Ni koperative yemejwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021, nyuma y’imyaka ine yari ishize hatangijwe Ikimina cy’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima (HSS-MAG).

Ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru, kivuga ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko abakora mu rwego rw’ubuzima bari bamaze imyaka ine bafite ikimina kandi bagaragaje ko baramutse bagihunduyemo ikigo cy’imari byabafasha mu iterambere ryabo.

Ubusanzwe kugira ngo SACCO yemerwe, ibanza gukora nk’ikimina nyuma igasaba uburenganzira butangwa na Banki Nkuru y’Igihugu.

Umuyobozi ushinzwe Amakoperative atanga serivisi z’imari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, Mugambage Richard, yavuze ko hari inyungu nyinshi zihishwe mu guhindura iki kimina Sacco.

Yavuze ko byatuma kiba ikigo cyemewe n’amategeko gitanga serivisi z’imari ndetse bikakirinda ingorane zitandukanye.

Ati “Abantu bakora mu buryo budakurikije amategeko, hashobora kuzamo ingorane z’imiyoborere, ariko tugiye mu buryo bw’imari, ziriya nguzanyo zitangwa ziramutse zitanzwe hatagendewe ku mategeko agenga inguzanyo n’andi mategeko bishobora guteza ingorane nyinshi zigendanye n’imikorere n’ibindi byadutera igihombo.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukurinda wa mutungo w’umunyamuryango yatanze kugira ngo uzamugirire inyungu. Ariko ntabwo birangirira aho ngaho, uyu munsi turimo kubona ko ikigo gitangiye kunguka.”

Mugambage yavuze ko kugira iki kimina SACCO bizafasha kubona amafaranga menshi atandukanye aturutse ahantu henshi harimo ubwigizigame n’imari shingiro. Bikaba byafasha kugira ngo kibashe gutanga inguzanyo nyinshi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama